Iyi mvura izakomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa Gatandatu - Meteo Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje iteganyagihe ry’Itumba rya 2022, rigaragaza ko Igihe cy’Urugaryi cyabonetsemo imvura mu gihugu hose, ikazakomeza ari Itumba kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena.

Uburyo imvura y'Itumba izaba ingana muri buri karere
Uburyo imvura y’Itumba izaba ingana muri buri karere

Meteo Rwanda ivuga ko mu gihe cyagakwiye kuba icy’izuba ry’Urugaryi, hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022, habonetse imvura ifatanye n’iy’Itumba, bituma hafatwa umwanzuro ko Itumba rya 2022 (Igihembwe cy’ihinga B) ryatangiranye n’ukwezi kwa Gashyantare.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yagize ati “Mu gihe cy’Urugaryi habonetse imvura mu gihugu hose. Iteganyagihe ry’imvura y’Itumba riragaragaza ko ikomeza, ni yo mpamvu bigaragara ku ikarita ko itangira ry’imvura ari hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022”.

Gahigi avuga ko ahenshi mu Gihugu hateganyijwe ko imvura izacika hagati ya tariki 21 na 31 Gicurasi 2022, naho mu ntara y’Iburengerazuba, mu majyaruguru y’Iburengerazuba no mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’Igihugu, hateganyijwe ko imvura izacika hagati ya tariki ya 1 na 10 Kamena 2022.

Icyo kigo kandi kivuga ko muri rusange imvura y’Itumba (Werurwe – Mata- Gicurasi) 2022, izaba ari ingana n’isanzwe igwa mu bihe byiza mu bice byinshi by’igihugu, ariko iziyongera gato mu Ntara y’Iburasirazuba, igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba.

Igihe imvura yatangiriye
Igihe imvura yatangiriye

Meteo ivuga ko imvura nke iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo ndetse no mu Majyepfo no mu burengerazuba by’Akarere ka Kayonza.

Iyo mvura kandi iteganyijwe mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Hari kandi mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, igice kinini cy’Akarere ka Rubavu n’agace gato k’amajyaruguru y’Akarere ka Nyamasheke, ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Imvura nyinshi iri ku rugero rwa milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu bice bya Pariki ya Nyungwe no mu Karere ka Nyabihu, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze na Burera ndetse no mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.

Ingaruka zishobora guterwa n’imvura y’Itumba rya 2022

Ikigo Meteo Rwanda kivuga ko aho imvura iziyongera hashobora kuzaboneka ibiza birimo imyuzure, inkangu, umuyaga mwinshi, urubura, inkuba ndetse n’indwara zituruka ku mvura nyinshi.

Igihe izacikira
Igihe izacikira

Icyo kigo gishishikariza inzego bireba zifite mu nshingano ubuhinzi, ubuzima, ibikorwaremezo no gukumira ibiza, gufata ingamba zijyanye no guhangana ndetse no gukumira ibiza bituruka ku mvura.

Meteo ishishikariza Abaturarwanda bose kwirinda ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi, cyane ko ubutaka bumaze kubika amazi menshi aturuka ku mvura nyinshi yabonetse mu gihe cy’Urugaryi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka