Iyaba umunsi wagiraga amasaha 36 – Perezida Kagame

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, umunyamakuru yabajije umukuru w’igihugu niba inshingano afite haba mu Rwanda, mu Karere no ku mugabane wa Afurika zituma asinzira.

Perezida Kagame akunda kumva, kwakira no kwikemurira ibibazo by'abaturage
Perezida Kagame akunda kumva, kwakira no kwikemurira ibibazo by’abaturage

Perezida Kagame yamusubije ko ubusanzwe nta kibazo cyo gusinzira agira, ahubwo ko hari igihe umwanya wo gusinzira umubana muto bitewe n’akazi kenshi. Icyakora ngo agerageza kuwushakisha kandi akawubona.

Kimwe mu bituma adasinzira ngo ni igihe arimo gutekereza urugendo rwose igihugu kiba cyaranyuzemo, aho cyavuye n’aho kigeze, ndetse no gutekereza uko cyarushaho gutera imbere kandi vuba.

Abajijwe umubare w’amasaha asinzira mu ijoro, Perezida Kagame yavuze ko agereranyije asinzira mu gihe kingana n’amasaha atandatu.

Ati “Muri rusange ni atandatu, hari igihe nsinzira atanu, rimwe na rimwe ariko gake cyane nkaba nagerageza kuruhuka amasaha umunani.”

Perezida Kagame avuga ko kimwe mu byo atekerezaho cyane ari uburyo igihugu cyakwihuta mu iterambere
Perezida Kagame avuga ko kimwe mu byo atekerezaho cyane ari uburyo igihugu cyakwihuta mu iterambere

Umunyamakuru yabwiye umukuru w’igihugu ko bamwe mu bayobozi bandi bakuru bo bashobora kurara bari maso biteguye ko abahamagara.

Perezida Kagame ati “Ni byo hari igihe mpamagara wenda ari no mu gicuku, bitewe n’ikibazo cyihutirwa gihari.

Ati “ Dufite intego tugomba kugeraho ku buryo rimwe na rimwe kubona igihe cyo gusinzira bigorana, bigasaba kwitanga. Nshobora kuruhuka amasaha atanu, cyangwa se nkaba naruhuka amasaha ane. Turacyasabwa byinshi byo gukora, bitandukanye no mu bindi bihugu, aho babigezeho ubu bakaba bashobora kuruhuka umwanya uhagije.”

"Urebye aho twavuye ni habi cyane ku buryo ubu iyo hagize igikoma, twihutira gushyiramo inkweto tukajya kureba ikibaye.”

Perezida Kagame asanga u Rwanda rufite byinshi byo gukora ku buryo umwanya wo kuruhuka ari muto. Aha yari kumwe n'abaturage mu muganda i Kayonza tariki 30 Mata 2016
Perezida Kagame asanga u Rwanda rufite byinshi byo gukora ku buryo umwanya wo kuruhuka ari muto. Aha yari kumwe n’abaturage mu muganda i Kayonza tariki 30 Mata 2016

Perezida Kagame yasobanuye ko iyo atabyigiriyemo ngo abikurikiranire hafi, hari igihe bikorwa nabi, bikaba bibi kurushaho.

Ati “Mu by’ukuri birangora kubonera umwanya umuryango wanjye, ndetse ntibinyorohera gukora ibyo nsabwa byose mu masaha 24, iyaba umunsi wagiraga amasaha 36.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana ihoraho nyishimara bulimunsi kuba yaraduhaye umuyobozi nka HE nukuri nibyo gushima kandi tubyishimira cyaneee tumwigiraho byinshi urubyiruko rugerageze kubireba kuko ejo hazaza nibo .banyarwanda twavuye kure habi cyaneee aliko aho tugeze kube ubuyobozi dufite nibintu bishimishije ...Uwiteka akomeze kubitaho muli byose abashoboze gukomeza icyo yabahaye.murakoze

Intaramirwa yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Ibyo HE yavuze ntiyabeshye kuko abayobozi bohasi abenshi babikora neza cyane aruko yenda kubasura kdi nyamara ntibanitangire inshingano zabo nkuko bikeiye ahubwo bakikanyiza bigagaza cyane nkaho aribo bafite posts ziri hejuru y’Ize! Bose bakozenkawe ,u Rda rwacu rwaba paradizo.

MUGIRANEZA Zéphanie yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

H.E Paul Kagame ibyo avuga ni impano.Adahagurutse ngo yegere abaturage yazasanga bamwe barakutse umutima kubera bamwe mu bayobozi banyuranya n’inshingano bahamagariwe.
Njya ndota kandi ngakabya inzozi.
Njya ndota H.E yasuye buri ntara mu zigize iki gihugu agiye kuganira n’abarimu gusa ibyo babona bidindiza uburezi n’icyakorwa ngo iryo reme rizamuke.
Njya ndota abarimu bisanzuye batanga ibitekerezo basaba ko amasaha umwarimu yigisha bagabanuka akabona uko ategura.
Njya ndota abarimu basaba ko hashyirwaho ingufu abanyarwanda bakitanga ibyumba by’amashuri bikiyongera umwarimu kwigisha abana bataranga 40 mu ishuri akabona uno abitaho mu minota 40 igize period.
Njya ndota yadusuye dutanga ibitekerezo twifatiye micro ntawizimba mu magambo.
Njya ndota nkongera nkarota kandi nkabya inzozi.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Uri umwarimu ariko???

Papa yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Time factor igonga abantu bose.Ariko umunsi ugize amasaha 36,ni hahandi nta cyahinduka.Kereka wenda Izuba rirenze sa yine z’ijoro,ijoro naryo rikamara amasaha 8 gusa.Gusa tujye twibuka ko Yesu yadusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,ntiduhere mu byisi gusa.Nibwo tuzahembwa ubuzima bw’iteka.

hitimana yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka