Itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ryatumye hari abasigaye barya rimwe ku munsi

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko itumbagira ry’ibiciro ku isoko, ryatumye hari abahitamo kurya rimwe ku munsi kuko ikiguzi cy’ibiribwa kiri hejuru cyane, amafaranga bavuga ko batayabona.

Ibishyimbi bigeze ku 1,200Frw ku kilo
Ibishyimbi bigeze ku 1,200Frw ku kilo

Mukagahima Anastasie akorera ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Kimironko, avuga ko ibiciro biri ku isoko birenze ubushobozi bw’abaturage baza guhaha, kuko usanga bamwe nta mikoro ahagije bafite bagahitamo kubyihorera.

Ati “Erega ubu ibibazo twese turabifite ariko cyane cyane abantu bitwa ko baciriritse badahemberwa ukwezi, barya ari uko babonye ibiraka, ntibabasha guhahira ingo zabo”.

Mukagahima avuga ko n’ubwo acuruza ibijumba n’amateke ndetse n’imyumbati, atabona abaguzi uko bikwiye, kuko umubajije akamubwira igiciro ahita yisubirirayo kuko yumva bihenze.

Imyumbati acuruza ikilo ni 1000Frw kandi mbere bitarazamuka yaguraga 500Frw ku kilo, naho amateke ya Bwayisi ikilo ni 1000Frw, mbere yaraguraga 700Frw, ibijumba ubu ikiro ni 500Frw bivuye kuri 300Frw.

Umutoni Clarisse ni umubyeyi uhahira mu isoko rya Kimironko, avuga ko bitoroshye guhahira urugo rurimo abantu barenze umwe, kuko ibiciro biri ku isoko biri hejuru cyane.

Ati “Nawe se ibirayi biragura amafaranga 600frw ku kilo kimwe, igitoki kiragura amafaranga 300 ku kilo, imbuto n’imboga byo sinakwirirwa mbivuga kuko ubu igiciro cyikubye 3, kuko umufungo w’imboga wo ubu ugura amafaranga 300”.

Niringiyimana Alphred we avuga ko yahisemo kurya rimwe ku munsi, kuko ibintu byo kurya kabiri bitamushobokera kubera ubushobozi bwe.

Uyu musore w’umumotari yavuze ko ibiciro biri ku isoko nta muntu uzabishobora, kuko usanga n’abitwa ko bakorera umushahara uzajya ushira bafite ibibazo batarakemura.

Uyu musore avuga ko Abanyarwanda benshi batunzwe n’ibishyimbo kandi nabyo byageze ku giciro cyo hejuru cyane, kuko ubu ikilo kirimo kugura 1200Frw.

Ati “Nonese niba ibishyimbo biri kugura ayo mafaranga urumva ari inde uzabyigondera ngo abashe kubigura bihenze gutyo”?

Imboga n'imbuto nabyo byarahenze cyane
Imboga n’imbuto nabyo byarahenze cyane

Ku ruhande rw’abacuruza nabo bavuga ko abaguzi bagabanutse bitewe n’uko ibintu byahenze.

Olive Mutumwinka acuruza ifu y’igikoma ndetse n’ibindi biribwa, avuga ko akenshi iyo ibintu byahenze ku isoko usanga n’abaguzi bagabanutse kubera ubucye bw’amafaranga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17.6% muri Nzeri 2022, mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15.9%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo mudutabarize inzara iraducamo kabiri Aho bukera nakataribwa tuzakarya mu Rwanda nawe x ibaze nawe
Umuceri 1500/Kg
Kawunga 1200/Kg
Isukari 1400/Kg
Ibirayi 600/Kg
Amavuta. 3000/L
Isabune 1500
Ibishyimbo 1500/kg
Inyama 5000/kg
Nibindi harya ubwo ibi biciro ninde uzabibasha nubukene bwacu twari twisanganiwe???

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

RETA NIDUFASHE ISHIREMO NKUNGANIRE NAHUBUNDI MUBYUMWERU BIBIRI ABANYARWANDA BARABA BATANGIYE GUNFA ?

ENOKI yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka