Itumba rirabasanga mu mazu mashya bubakiwe

Ubuyobozi w’Akarere ka Huye buvuga ko itumba ryo muri Mata 2016 rizasanga abatishoboye icyenda bahoze batuye mu Rwabuye mu mazu bwabubakiye.

Ibi, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, yabitangaje nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo kuri uyu wa 27/2/2016, bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Huye bagiriye i Mbazi, mu Mudugudu wa Kanyaruhinda ho mu Kagari ka Gatobotobo.

Habumbwe amatafari yo kuzubaka ibikoni n'imisarane
Habumbwe amatafari yo kuzubaka ibikoni n’imisarane

Umuganda wakozwe wari uwo gutunganya imbuga z’amazu abo batishoboye bubakiwe, ndetse no kubumba amatafari azubakishwa ibikoni ndetse n’imisarane y’aya mazu.

Amazu nyir’izina abo batishoboye bari kubakirwa ari bugufi kuzura: inkuta zarazamuwe aranasakarwa, hasigaye kuyatera umucanga no kuyakinga kandi ibyo ngo ntibizatinda kugerwaho nk’uko bivugwa na Meya Muzuka.

Ubundi mu gishanga cya Rwabuye hari ingo 32 zasabwaga kwimuka zikahava kuko aho ziri hahoraga huzurirwa mu bihe by’imvura nyinshi. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, ibyo ubuyobozi bwabwiraga abaturage byigaragaje ubwo inzu eshanu zagwaga biturutse ku mwuzure wari wahabaye.

Umuganda waranzwe no gutunganya imbuga z'amazu abatishoboye bazimurwa mu Rwabuye bazaturamo
Umuganda waranzwe no gutunganya imbuga z’amazu abatishoboye bazimurwa mu Rwabuye bazaturamo

Abazatura muri ariya mazu icyenda ari bugufi kuzura ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Abasigaye babarirwa ahanini mu cyiciro cya gatatu basabwe gushaka aho bimukira na bo bakava muri kiriya gishanga. Icyakora, hari abakihatuye bavuga ko nta bushobozi bwo kwiyubakira izindi nzu bafite.

Nk’umugore umwe ufite abana bane wapfakaye avuga ko nta bushobozi bwo kwiyubakira yabona. Agira ati “Simfite hepfi simfite ruguru. Njye n’uwanyubakira shitingi ariko akankura aha nabyemera, ariko nkakiza amagara y’abana banjye nanjye, tukajya duca inshuro ariko tutari aha.”

N'abana b'abanyamerika bari gusura u Rwanda bifatanyije n'abanyembazi mu muganda
N’abana b’abanyamerika bari gusura u Rwanda bifatanyije n’abanyembazi mu muganda

Umusaza w’imyaka 60 na we ati “Njye n’uwanzamurira inzu akayisakara akanayikinga, wenda ibindi bakabyihorera nayigiramo aho, ariko nkava muri iki gishanga.”

Meya Muzuka ariko avuga ko nta bufasha bwagenewe abari mu byiciro bitari icya mbere n’icya kabiri by’ubudehe. Na none ariko agira ati “Turamutse tubiboneye ubushobozi, twazareba abakennye cyane mu basigaye na bo tukabafasha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka