Itsinda ryaturutse muri Côte d’Ivoire ryasuye Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Marie Chantal Ujeneza, ari kumwe n’abandi bayozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, yakiriye itsinda rivuye mu gihugu cya Côte d’Ivoire riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Iryo tsinda rigizwe n’abapolisi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu, riyobowe na Traore Wodjo Fini, Umujyanama wa Minisitiri w’Umutekano muri Côte d’Ivoire, bakaba bari mu Rwanda kuva ku itariki ya 27 Werurwe 2022, aho barimo gusura inzego zitandukanye hagamijwe gusangira ubumenyi no guteza imbere imikoranire.

Ubwo basuraga Polisi y’u Rwanda, DIGP Ujeneza yababwiye ko Polisi ifunguye imiryango kuri buri wese kugira ngo isangire ubumenyi n’abandi.

Yagize ati “Uruzinduko rwanyu muri Polisi y’u Rwanda rurashimangira imikoranire myiza hagati y’inzego zacu. Turabizeza ko tuzafatanya muri gahunda zo kubaka ubushobozi, zirebana n’amahugurwa ndetse n’imicungire y’abakozi n’ibikoresho.”

Biteganyijwe ko bazasura ibigo by’amashuri ya Polisi hagamijwe gusangira ubumenyi, mu birebana no gutegura abazavamo abapolisi kugeza bagiye mu kazi, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rw aPolisi y’u Rwanda.

Traore waje ayoboye iryo tsinda yavuze ko bishimye kuba barahisemo kuza kwigira ku gihugu cy’u Rwanda kuko barufata nk’igihugu cyageze kuri byinshi, cyane cyane mu rwego rw’umutekano.

Ati “Twasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo tubigireho kandi dusangire ubumenyi burebana n’imikorere ya Polisi. Turashaka kumenya ibintu 3 by’igenzi; kumenya uko Polisi y’u Rwanda icunga abakozi n’ibikoresho, uko yiyubatse ikaba ikora kinyamwuga ndetse n’uko itegura abapolisi binyuze mu mahugurwa atandukanye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka