Itsinda ryaturutse mu Bwongereza ryashimye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi

Iryo tsinda ry’abayobozi baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Abongereza (UK) riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bashima uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo.

Basuye umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi
Basuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi

Ubwo bageraga muri uwo mudugudu ku wa kane tariki 20 Mutarama 2022, Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wabakiriye, yabanje kubasobanurira imiterere y’uwo mudugudu, afata n’umwanya wo kubatembereza abereka ibikorwa remezo biwugize.

Bamwe mu bahagarariye iryo tsinda, bagaragaje ko bishimiye iryo terambere ryagejejwe ku baturage, bashima uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo ndetse banavuga ko hari byinshi bungutse bizabafasha mu iterambere ry’abaturage b’igihugu cyabo.

Ramuli Janvier Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yabanje gusobanurira abo bashyitsi uwo mudugudu
Ramuli Janvier Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabanje gusobanurira abo bashyitsi uwo mudugudu

Uwo mudugudu utuwemo n’imiryango 144, yahoze ituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ni kimwe mu byongeye ubukerarugendo, aho ukomeje gusurwa n’abayobozi baturutse mu nzego nkuru mu bihugu binyuranye, muri gahunda yo kwigira ku Rwanda.

Mu bikorwa remezo bigize uwo mudugudu, harimo inyubako zigeretse kabiri zigenewe amacumbi y’abaturage, imihanda n’amashanyarazi, ikigo nderabuzima kijyanye n’icyerekezo, amashuri afite ikoranabuhanga rigezweho (smart Clasroom), agakiriro, irerero ry’abana bato n’ibindi.

Ni umudugudu watashywe ku mugaragaro tariki 04 Nyakanga 2021, ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wo kwibohora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka