Itsinda rya mbere ry’impunzi z’Abarundi ryakiriwe iwabo

Itsinda rya mbere ry’impunzi z’Abarundi 493 ryakiriwe n’abayobozi mu gihugu cyabo ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020, ihererekanya ryabo n’abayobozi bo mu Rwanda rikaba ryabereye ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu w'u Burundi yahaye impunzi ibendera ry'Igihugu nk'ikimenyetso cy'ikaze mu rugo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Burundi yahaye impunzi ibendera ry’Igihugu nk’ikimenyetso cy’ikaze mu rugo

Izo mpunzi zari zimaze imyaka itanu mu Rwanda aho zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zikemeza ko u Rwanda rwazifashe neza nk’uko Hategineza Vestine abisobanura.

Ati "Ndashimira cyane igihugu cy’u Rwanda cyatwakiriye neza, kiduha umutekano, kiduha ibyo kurya no kunywa ntitwicwa n’inzara. Ndagishimira kandi kuba kidufashije gutaha mu gihugu cyacu tugasanga imiryango yacu, Imana izakomeze gufasha u Rwamda".

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko izo mpunzi zatashye ku bushake kandi ko n’abandi bazabyifuza bazafashwa gutaha.

Bakoze urugendo ruva i Kirehe barega i nemba ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi
Bakoze urugendo ruva i Kirehe barega i nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi

Ati "izo mpunzi ni zo zisabiye gutaha turazifasha dufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Abandi na bo bazabyifuza bazafashwa batahe kandi abatabishaka tuzakomeza kubacumbikira".

Ku bijyanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rwafashe bugwate izo mpunzi, Kayumba yagize ati "Kuva izi mpunzi zaza mu Rwanda muri 2015, nta wifuje gutaha ngo abyangirwe. Ntabwo u Rwanda rwigeze rufata bugwate Abarundi, n’ejo mu gitondo uwashaka gutaha arabivuga tukabitegura agataha, ikibazo cyari cyatugoye ni icya Covid-19 dushakisha uburyo tuzabatwara mu modoka".

Akomeza avuga ko mu nkambi ya Mahama hasiyayeyo impunzi z’Abarundi zigera ku 71,000 bakaba barimo gutegura uko abandi basabye gutaha bagenda, gusa ngo bigenda gahoro kuko u Burundi buvuga ko bufite ubushobozi bwo kwakira itsinda ry’abantu batarenga 500 baziye rimwe.

Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu Rwanda, Aboubacar Bamba, yavuze ko iyo ari intambwe nziza.

Bageraga ku mupaka bakabanza kubapima umuriro
Bageraga ku mupaka bakabanza kubapima umuriro

Ati "Kuba iri tsinda ry’abantu 493 ritashye iwabo kandi bakakirwa neza, ni intambwe nziza. Igikorwa cyagenze neza, abayobozi ku mpande zombi bari babiteguye neza, nizera ko no ku bandi bazashaka gutaha ari ko bizagenda".

Ku ruhande rw’u Burundi, izo mpunzi zakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yazibwiye ko mu gihugu cyabo ari amahoro anabaha ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’uko bagarutse iwabo, bakiriwe kandi n’abandi baturage babakomeye mu mashyi babagaragariza ko babishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka