Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riri mu ruzinduko muri Gabon

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikuriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon.

Ni uruzinduko iri tsinda ry’ingabo z’u Rwanda zatangiye kuva ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ryakirwa n’abasirikare b’u Bufaransa bari muri Gabon, nk’uko tubikesha urubuga rw’Igabo z’u Rwanda, RDF.

Abagize iryo tsinda basobanuriwe ibikorwa banerekwa ibikoresho by’Inzego z’Umutekano z’u Bufaransa zikorera muri icyo gihugu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’Ubutwererane ku Rwego rw’Akarere.

Uru ruzinduko rw’Ingabo z’u Rwanda ruje rukurikira urwa Brig Gen François-Xavier Mabin, Umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa zifite icyicaro muri Gabon.

Ni uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2022, ndetse Brig Gen Mabin n’itsinda yari ayoboye, bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Brig Gen Mabin yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare, hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe n’abayobozi b’Ingabo mu bihugu byombi muri Werurwe uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka