Itsinda ry’abasirikare bakuru bo muri Nigeria basuye u Rwanda

Itsinda ry’abasirikare 42 barimo aba Ofisiye bakuru n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria, bari mu Rwanda mu rugendoshuri ku va tariki 8 kugeza 15 Gicurasi 2022.

Izo ntumwa ziyobowe na Brig Gen Ibrahim Bindul, uyu munsi zasuye icyicaro gikuru cya RDF, aho bahawe ikiganiro ku rugendo rwahinduye Ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi w’izo ntumwa yavuze ko abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare, bibanda cyane cyane ku bushakashatsi ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’umutekano n’ibibazo biwubangamiye ku mugabane wa Afurika.

Abo basirikare bakuru bo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banasuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura.

Mu ruzinduko rwabo ruzamara icyumweru, izo ntumwa zizagaragarizwa byinshi birimo n’ibijyanye n’imibereho ya RDF n’imishinga itanga umusaruro nka Zigama CSS, ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa gisirikare, ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, ndetse bazanaboneraho umwanya wo gusura izindi nzego za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka