Itsinda ry’abasirikare ba Nigeria ry’inzobere mu bushakashatsi ryasuye RDF
Itsinda ry’abasirikare 30 baturutse muri Nigeria bayobowe na Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura banagirana ibiganiro, mu ruzinduko bagirira mu Rwanda.

Izi ntumwa ziturutse mu Kigo cya gisirikare cya Nigeria (Nigerian Army Resource Centre -NARC), gifatwa nk’indashyikirwa mu gukusanya ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi, guteza imbere ubumenyi, ndetse no gushaka ibisubizo byimbitse by’ibibazo biriho uyu munsi mu mutekano.
Ku cyicaro cya RDF, bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, wabagaragarije ko Ingabo z’u Rwanda n’iza Nigeria zifitanye umubano ukomeye, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi abakozi.
Yagize ati “Ndashaka gushimira ubwitange buranga RDF n’Ingabo za Nigeria mu bikorwa by’ubufatanye mu kwimakaza amahoro n’umutekano, byatumye izo Ngabo z’ibihugu byombi zigira uruhare rugaragara mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse no kurwanya iterabwoba ku Mugabane wacu.”
Col David Mutayomba, Umuyobozi ushinzwe imyitozo n’amasomo bya gisirikare, yasobanurie izi ntumwa urugendo rw’impinduka rwa RDF, ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere.
Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab, ukuriye iri tsinda, yavuze ko uruzinduko rwabo mu Rwanda ruri mu murongo wo kungurana ubumenyi n’imikorere myiza, kuko Ingabo za Nigeria na zo zagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’Igihugu.

Yagaragaje ko NARC ifite gahunda zitandukanye, zirimo n’amasomo mu by’umutekano agenerwa abasirikare bakuru, kugira ngo abafashe gukemure ibibazo by’umutekano.
Mu ruzinduko rwabo rw’iminsi itanu bagirira mu Rwanda, izi ntumwa ku wa mbere zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, zunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguye, ndetse zanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko kandi bazasura ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta.


Ohereza igitekerezo
|