Itsinda riturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu Misiri ryasuye Ingabo z’u Rwanda

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Misiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen, rigizwe n’abasirikare bane, barimo gusoza amasomo yo ku rwego rwa Ofisiye, ryasuye Ingabo z’u Rwanda ku va ku Cyumweru taliki ya 16 kugeza kuri uyu wa Kane ku ya 20 Mutarama 2022.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwatangaje ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko rwabo ari ugukora urugendoshuri rujyanye no kwigira ku mahugurwa y’ibanze, agenerwa ba Ofisiye bari mu myitozo ya gisirikare mu Rwanda.

Ku itariki 18 Mutarama 2022, iryo tsinda rigizwe n’abanyeshuri n’umuyobozi wabo, ryasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ryakirwa n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Imikorere muri Minisiteri y’Ingabo, Maj Gen Ferdinand Safari n’Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe ibikorwa (J3), Col Chrysostom Ngendahimana, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Iryo tsinda ryari riherekejwe n’Uhagarariye Inyungu za gisirikare za Misiri mu Rwanda (Attaché), Gen. Hesham Rammah.

Maj. Gen. Safari yashimye umubano mu bya gisirikare usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Misiri, anaha ikaze abo banyeshuri n’umuyobozi wabaherekeje abifuriza kugirira ibihe byiza mu Rwanda.

Hagati ya tariki 18 na 19 Mutarama, iryo tsinda ryitabiriye amasomo y’ibanze agenerwa ba Ofisiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, aho baganiriye n’abayobozi b’iryo shuri ndetse banakutikirana amasomo bihabwa abanyeshuri bari mu myitozo.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, abo ba Ofisiye bo mu Misiri baboneyeho n’umwanya wo kunamira inzirakarengani zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguwe ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse basura n’Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uruzinduko rw’aba bofisiye ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri Lt Gen Mohamed Farid wayoboye itsinda ry’abasirikare bakuru basuye u Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021, bagirana ibiganiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura byibanze mu kurushaho gutsura umubano mu bya gisirikare.

Ingabo za Misiri n’Ingabo z’u Rwanda bisanzwe bigitanye umubano mwiza, by’umwihariko mu bijyanye no guhanahana ubumenyi mu myitozo ya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka