Itsinda ‘Nitwe Gusa’ ryegukanye icyiciro cya gatatu cy’irushanwa rya Money Makeover
Umushinga w’Itsinda ‘Nitwe Gusa’ ry’abanyeshuri bari bamaze igihe cy’iminsi 10 mu mwiherero ni wo wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ‘Money Makeover Challenge’ ritegurwa na iDebate ku bufatanye na BK Foundation, hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana bakiri bato, kugira ngo bakurire mu muco wo kuzaba ba rwiyemezamirimo beza, basobanukiwe agaciro k’ifaranga, bikazabafasha kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Buri gihe cy’ibiruhuko birebire iDebate itegura umwiherero ku banyeshuri (Dreamers Camp Academy), uyu mwaka ukaba urimo kuba ku nshoro ya 10, aho wari wahurije hamwe abanyeshyuri barenga 400 bari baturutse hirya no hino mu gihugu.
Muri uwo mwiherero witabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 15-20 biga mu mashuri yisumbuye n’abayarangije, bigiramo amasomo atandukanye arimo n’uburyo bashobora gucunga no gukoresha ifaranga.
Abitabiriye amarushanwa ya Money Makeover Challenge bari mu matsinda agizwe n’abantu batatu, bashakiraga ibisubizo umukobwa urangije amashuri yisumbuye ufite amadeni y’ibihumbi 150Frw, kandi amafaranga ye yose ayarangiriza mu gusohoka no kuyakoresha ibindi bintu bidafite akamaro, ku buryo ayo yinjizaga ari make ugereranyije n’ayo asohora.
Bimwe mu byo basabwaga gukora ni ukumera nk’abajyanama be mu bijyanye n’ubucuruzi, bamwigira umushinga ushobora kumufasha kwiteza imbere, bakoresheje amafaranga ibihumbi 300, ukazanamushoboza kubona imashini (mudasobwa) y’ibihumbi 400 azigana muri kaminuza, mbere y’uko umwaka urangira.
Abagize itsinda Nitwe Gusa, batekereje imishinga ibiri irimo ubworozi bw’ingurube hamwe n’undi wo gukora udukomo ari na yo yahize iyindi, ihabwa igihembo cy’ibihumbi 600Frw.

Niyonsenga Mbimbura wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ni umwe mu bagize itsinda ryegukanye Money Makeover Challenge, avuga ko uretse kuba bahura bagahatana, ariko iryo rushanwa rinabasigira ubumenyi bushobora kubafasha mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Ni kenshi usanga nk’urubyiruko duhura n’ibyo bibazo byo kutamenya uko dukoresha amafaranga yacu, ariko guhurira muri Money Makeover’, bidufasha kuza tukaba twakoresha ibyo twiga, bikaba ari ibintu byiza cyane, ku buryo igihe cyose wahura n’ikibazo kijyanye no gucunga amafaranga yawe wazabasha kubinyuramo nta kibazo.”
Laurick Imanzi ni undi munyeshuri wo mu wa gatandatu w’ayisumbuye wari mu itsinda ryabaye irya kabiri, avuga ko ataratangira kwitabira amarushanwa ya Money Makeover, atashoboraga kuvugira mu ruhame.
Ati “Mbere ntaraza muri Dreamers Camp Academy, ntabwo nari menyereye kuvuga mu ruhame ngo mvugishe abantu bose, byasabaga ko nibanda ku muntu umwe gusa, uwo ndeba imbere yanjye cyangwa singire uwo ndeba kubera isoni. Ariko ubu ngubu nshobora kujya imbere y’abantu nkavugira mu ruhame nta gihunga mfite.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, avuga ko guhuriza hamwe abana mu kiruhuko bibafasha kugira icyo biyungura mu bumenyi bwabo.
Ati “Iyo umwana aje agahurira hano n’abandi bana, hari abavuga n’abatavuga, hari ukuntu bagira gutekereza byimbitse no gusabana. Twabonye abana baje batavuga, ariko nyuma y’iminsi 10 ukabona arimo kuvugisha mugenzi we, arimo kuvugira mu ruhame imbere y’abana 200 cyangwa 300. Urumva iyo bahuye gutya, bahura batandukanye bafite ubumenyi butandukanye, ariko buri wese agenda yigira kuri mugenzi we.”
Umukozi wa BK Foundation ushinzwe ibijyanye no kubaka ubushobozi, Regis Iyumva, avuga ko bishimira umusaruro wa iDebate.
Ati “Tubona ko umubare w’abanyeshuri bagenda basobanukirwa imicungire n’imikoreshereze y’ifaranga ugenda wiyongera. Turabizi ko hari icyuho kinini dufite mu Rwanda, turagerageza uko dushoboye kugira ngo abarimo kubyiruka bazibe icyo cyuho.”
Kuva amarushanwa ya iDebate yatangira mu 2012, yafashije abayitabira kurushaho kwigirira icyizere no kuba intyoza mu kuvugira mu ruhame, akaba amaze no gutanga umusaruro kuko nko mu mwaka wa 2017, u Rwanda ari rwo rwatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka muri Afurika, mu 2019 batsinda muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe mu 2023 u Rwanda rwagarukiye muri 1/2 mu marushanwa ya Afurika.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|