Itorero rya Angilikani mu Rwanda ryababajwe n’icyemezo cy’iryo mu Bwongereza

Muri iki cyumweru, inama rusange y’itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza yarateranye, ifata imyanzuro itandukanye harimo n’ugamije gushyingira abakundana bahuje ibitsina mu gihe babyifuza.

Itangazo ryasinyweho na Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, rigira riti “Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ribabajwe cyane n’icyemezo cyafashwe n’itorero ryo mu Bwongereza, cyo gusezeranya abahuje ibitsina. Uruhande duhagazeho rwari rwaramaze kuzana ikibazo mu mubano wacu n’itorero ryo mu Bwongereza…”

Nyuma yo kumva iby’uwo mwanzuro wafashwe n’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Majyaruguru ya Amerika, akaba n’Umuyobozi wa ‘Global Anglican Future Conference (GAFCON)’, ihuriro ry’Amatorero y’Abangilikani, yatangaje ko yumvise itorero ryo mu Bwongereza rimutengushye, ndetse ko azaza mu Rwanda mu nama izamuhuza n’Abayobozi 1100 b’Amatorero y’Abangilikani, inama izaba muri Mata 2023, kugira ngo bafate icyemezo ku itorero ryo mu Bwongereza.

Nubwo uwo muyobozi yavuze ko hari icyemezo kizafatirwa itorero ryo mu Bwongereza mu nama iteganyijwe muri Mata, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, ryo ryahise risohora itangazo rivuga ko ryababajwe n’icyo cyemezo cyafashwe n’itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza.

Mu bindi byigiwe muri iyo nama y’itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza, ni uko ubu barimo bashaka uko bahagarika kujya bavuga Imana nk’aho ari igitsina gabo ‘He’, ibyo ngo bikaba bije nyuma y’uko Abapadiri basabye ko bakwemererwa kujya bakoresha amagambo atagaragaza igitsina (gender-neutral terms), cyakopra komisiyo izabikurikirana ngo izashyirwaho mu mezi makeya ari imbere.

Musenyeri Mbanda yaboneyeho umwanya wo kwifuriza ikaze abayobozi 1100 b’amatorero y’Abangilikani bazaza mu nama ya ‘GAFCON IV’ mu Rwanda muri Mata 2023, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yesu ntadini yigeze ashinga

Amon yanditse ku itariki ya: 11-02-2023  →  Musubize

Ndasubiza Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.Aho kubyamagana gusa,mukwiriye no guhindura inyito ntimwitwe Anglican Church kandi ntimwongere no kwemera imfashanyo zabo.Kandi mukibuka ko Anglican Church yashinzwe n’umwami w’ Ubwongereza witwaga Henry VIII amaze kurongora umugore wa kabiri Ann Boleyn.Ntabwo yashinzwe na Yesu nkuko muvuga.Bible ivuga ko abakristu nyakuli bitandukanya n’amadini y’ikinyoma yigisha cyangwa akora ibinyuranye na bible.

gatare yanditse ku itariki ya: 11-02-2023  →  Musubize

Twamaganye inyigisho z’ ubuyobe (heresy) mu izina rya Yesu.

Kwizera Jean Claude yanditse ku itariki ya: 11-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka