Itorero ry’Abametodisite ryizihije isabukuru y’imyaka 75 rimaze mu Rwanda

Abayoboke b’itorero ry’Abametodisite mu Rwanda bahamya ko kuva iryo torero ryagera mu Rwanda bageze kuri byinshi bituma ubuzima bwabo buhinduka bava mu bukene.

Babitangaje ubwo habaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 iryo torero rimaze rigeze mu Rwanda. Ibyo birori bikaba byarabereye i Nyamasheke ku itariki ya 13 Kanama 2017.

Muri ibyo birori hagaragajwe ko iryo torero ryatangiriye i Nyamasheke nyuma riza gukwira no mu tundi turere tw’u Rwanda.

Imyaka 75 ishize rigeze mu Rwanda, ryagejeje ku baturage ibikorwa bitandukanye birimo ibitaro, ibigo nderabuzima birindwi n’amavuriro mato 12.

Kuri ibyo hiyongeraho amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse ni naryo ryatangije Kaminuza ya “Kibogora Polytechnic” iri mu Karere ka Nyamashe. Iyo kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2012, ubu yigamo abanyeshuri 887.

Abatuye muri ako karere n’abo mu karere ka Rusizi bahamya ko iyo kaminuza yabafashije cyane ikabaruhura gukora ingendo bajya kwiga muri Congo (DRC), i Kigali n’ahandi.

Abashumba batandukanye bitabiriye isabukuru y'itorero ry'Abametodisite
Abashumba batandukanye bitabiriye isabukuru y’itorero ry’Abametodisite

Nsengimana Emmanuel, umwarimu mu mashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwaragijwe mutagatifu Bonavanture rw’i Nkaka, ari mu batangiranye n’iyo kaminuza.

Yizemo ibijyanye no kwigisha amateka n’ubumenyi bw’isi, akaba yararangije kwiga mu mwaka wa 2015.

Avuga ko mbere iyo kaminuza itaratangira yajyaga kwiga muri Congo. Ibintu avuga ko byamugoraga kuko byatumaga atanga amafaranga menshi y’urugendo n’ayo kumutunga.

Akomeza avuga ko mu myaka yize muri Congo, byamutwaraga ibihumbi bibarirwa muri 800RWf ku mwaka. Akavuga ko kuva yatangira kwiga muri Kaminuza ya Kibogora, ku mwaka yishyuraga ibihumbi 480RWf kuko iyo kaminuza iri mu karere atuyemo.

Mukangwije Speciose avuga ko imyaka 15 ishize ari mu itorero ry’Abametodisite, yayigiriyemo imigisha bituma azamura umuryango we.

Agira ati “Ninjiye muri Metodisite nshyingirwa ariko aho nyigereyemo rwose nayigiriyemo ibihe byiza mba umwarimukazi. Byamfashije kurihira abana amashuri nyuma y’aho ngiye mu kiruhuko cy’izabukuru bampa inka zo kumfasha.”

Umuyobozi w’itorero ry’Abametodisite mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura iryo torero ryatangiriye muri Nyamasheke i Kibogora riza gukwira mu Rwanda hose no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Abayoboke b'itorero ry'Abametodisite bahamya ko mu myaka 75 rimaze ryabazamuye
Abayoboke b’itorero ry’Abametodisite bahamya ko mu myaka 75 rimaze ryabazamuye

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye itorero ry’Abametodisite uruhare ryagize mu kubaka abantu mu buryo butandukanye.

Agira ati “Turabashimira uruhare mwagize mu kubaka abantu, kubaka ukwemera kwabo ndetse no mu mibereho myiza. Gukomera ku bumwe niko gukomera ku gaciro kacu.”

Itorero Metodisite ryatangiriye muri Amerika mu mwaka 1860.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndabakunda cyane pe

Ndagijimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

ITOREROMETODISITE.RIGOMBAKUGIRANISHAKARYOKUKANGURIRA.ABANYETORERO.GUKUNDA.BABANANEZA.BIRINDA.AMACAKUBIRI.BAHARANIRAKUBAKA.URWATUBYAYE.BAKIRINDANIVANGURA.BAKABA.ABAMBERE.MUGUHARANIRA.KURINDA.UBU7UGIREBWIGIHUGUCYACU.YESUYAVUZE.ATI.MUKUNDANENKUKONABAKUNZE.NONEKUGIRANGO.IBYOBIKORWABYAVUZWEBIRAMBE.BAGOMBAKUGIRA.UKUNDO.YESUYAVUZEKONIDUKUNDA.TUKICISHABUGUFI.TUGAKUNDA.IMANA.DUSENGABYUKURI.TUBABARIRA.ABATUGIRIYENABI.NIBWOTUZAJYAMWIJURU.MURAKOZENDABASHIMIYEKUMARUMUDUHAYE

NSENGIYUMVATHEOGENI yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Eregandashaka kuba najyamubandi shutiyange

Ndagijimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Kayinamura samuel yarifashije gukura

mubyumwuka,imibanire ndetse n’ubukungu

gisa erneste ndagijimana yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

IRINITORERO RIFITE UBUZIMA

ABAYOBOZI BARYO BAFITE VISION

EMLR OYEEEEEE

gisa erneste ndagijimana yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka