Itorero ADEPR rigiye gutangira inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge

Nyuma yo kubona ko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangiza ibihano bakananirwa kubana n’abo basanze, ntibanabashe kwiyunga n’abo biciye, itorero ADEPR ryiyemeje gutangiza inyigisho z’isanamitima.

Abashumba ba ADEPR mu ntara zose zo mu Rwanda bari bahari, banasabwa ko nigura muri buri karere hazaba paruwasi imwe izigishwamo isanamitima
Abashumba ba ADEPR mu ntara zose zo mu Rwanda bari bahari, banasabwa ko nigura muri buri karere hazaba paruwasi imwe izigishwamo isanamitima

Izi nyigisho zageragerejwe i Nduba mu Karere ka Gasabo, zitanga umusaruro, none Akarere ka Nyanza ni ko gatahiwe. Tariki 4 Gashyantare 2020 izi nyigisho zatangijwe ku mugaragaro.

Emmanuella Mahoro, ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge muri ADEPR, avuga ko ubushobozi bafite buzababashisha gutanga izi nyigisho ku bakirisito bagera kuri 300 bo mu maparuwasi atatu ari hafi y’Umujyi wa Nyanza, aherereye mu Mirenge ya Mukingo, Busasamana, Rwabicuma na Kigoma.

Zizahabwa abakoze Jenoside barangije igifungo, abagore barimo abarokotse Jenoside n’abagore b’aba bagabo barangije igifungo ndetse n’urubyiruko rukomoka kuri izi mpande zombi.

Inyigisho nizirangira, abazihawe bazahuzwa kugira ngo babashe gusaba imbabazi no kuzitanga, ndetse no kubasha kubana mu mahoro.

Abapasitoro n’abavugabutumwa bo muri iyi mirenge na bo bagenewe inyigisho, kugira ngo bajye babasha gufasha abazazitanga mu gihe cy’ibyumweru 15, ndetse no gukomeza guherekeza abo zireba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, yarabyishimiye ariko anagaragaza impungenge z’uko nta gihe hatabayeho kwigishwa kw’abakirisito muri Nyanza, nyamara ntihaboneke impinduka mu mibereho.

Egide Bizimana,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana
Egide Bizimana,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana

Ati “Mu minsi ishize twakoze igiterane cyahuje amadini n’amatorero, abantu baturuka mu madini no mu bice bitandukanye, pasitoro aratwigisha, abantu barafashwa. Abantu barafashijwe muri 2010, 2017, 2019 ndetse n’umwaka utaha bazafashwa, ariko utegereza umusaruro ukawubura”.

Ibi abihera ku kuba ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2015, ari na bwo buheruka gushyirwa ahagaragara, bwaragaragaje ko Akarere ka Nyanza kari inyuma y’utundi mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, aho abantu 67% bari bakibona mu ndorerwamo y’amoko. I Nyanza kandi hagiye hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside cyane.

Ikigeretse kuri ibi, ni uko ngo abatuye mu Karere ka Nyanza batajya bavugisha ukuri ku bibari ku mutima, kuko ibyo bavuga akenshi biba binyuranye n’ibyo batekereza.

Rev. Pasiteri Ephrem Karuranga, Umuvugizi w’itorero rya ADEPR, we yavuze ko abantu badakwiye kwitwaza bimwe na bimwe mu byanditse muri Bibiliya, ngo bareke kwihana nyamara bikwiye.

Yatanze urugero rw’ahavuga muri bibiliya ngo “Twibagirwe ibiri inyuma dusingire ibiri imbere”, avuga ko hatajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Anavuga ko nta n’ukwiye kwitwaza ko nyuma yo kwihana yabaye ikiremwa gishya, ngo apfukirane ibya kera, ahubwo aba agomba kugaragaza uko yari ameze n’inzira yanyuzemo kugira ngo abe ikiremwa gishya.

Rev. Pasiteri Ephrem Karuranga, umuvugizi w'itorero rya ADEPR mu Rwanda
Rev. Pasiteri Ephrem Karuranga, umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda

Ati “Ijambo ry’Imana riravuga ngo iyo umuntu ari muri Kiristo Yesu, aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Hari ushobora kubyitwaza akavuga ngo njyewe ntimugire ibyo mumbaza, nakiriye Yesu. Ariko ni byiza ko umuntu aho yabereye icyaremwe gishya n’icyatumye aba icyaremwe gishya abigaragariza abantu, bitarimo ubwiru”.

Rev. Pasiteri Karuranga yanasabye ko abapasitoro hamwe n’abafite imirimo ku maparuwasi babarirwa muri 906 mu Ntara y’Amajyepfo, bazahabwa inyigisho z’isanamitima uko bakabaye kugira ngo bajye babasha gufasha abakirisito.

Yasabye kandi ko inyigisho z’isanamitima zakorerwa no muri paruwasi nibura imwe muri buri karere ko mu Rwanda, kuko hari abafashamyumvire nibura batandatu muri buri karere bahuguwe ku isanamitima bakora uyu murimo.

Mu Karere ka Nyanza, kugera muri 2019 hari hamaze kurekurwa abagororwa bagize uruhare muri Jenoside bagera kuri 550. Muri uyu mwaka wa 2020 hazarekurwa 224 na 138 bazafungurwa muri 2021.

Laurance Mukayiranga ushinzwe ibikorwa by'abafatanyabikorwa no kubaka ubushobozi muri komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge
Laurance Mukayiranga ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa no kubaka ubushobozi muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge

Naho mu Rwanda hose, Laurance Mukayiranga ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa no kubaka ubushobozi muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu mwaka ushize wa 2019 hazarekurwa ababarirwa mu bihumbi umunani.

Anavuga ko nta gihe abagororwa bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 batafunguwe, kuko kugeza ubu hamaze kurekurwa ababarirwa mu bihumbi magana, ahubwo ko impamvu abagomba gufungurwa muri iki gihe bitabwaho ari ukubera ko batigeze bemera icyaha ngo bihane, nyamara hakenewe ko Abanyarwanda babana mu mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo ADEPR ivuze ntabwo mbyumva.Kuva yashingwa muli 1940,ubu nibwo igiye gutangiza inyigisho z’Ubumwe n’Ubwiyunge?Biratangaje cyane.Tekereza idini ifite abayoboke hafi Miliyoni 4 mu Rwanda.Ibi byaba byerekana ko amadini yatsinzwe.Iyo amadini yigisha Ubumwe hakiri kare,nta genocide yari kuba muli 1994 .Impamvu amadini atabona umusaruro,nuko adakora ibyo Yesu yadusabye.Usanga nayo aba yishakira amafaranga n’ibyubahiro yitwaje Bible.Urugero,ejobundi uriya Apotre wo muli Tanzania wabeshye abayoboke yuko abahaye "amavuta y’umugisha",bigatuma babyigana hagapfa 21,ni amafaranga yashakaga.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka