Iterambere ryihuse ntiryagerwaho abo rigenewe babayeho nabi – Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, avuga ko iterambere ryihuse ritagerwaho abo ryubakirwa batariho kubera kutitabwaho n’ababyeyi bitwaje ko babashakira imibereho myiza.

Rosemary Mbabazi yasabye ababyeyi kwita ku burere bw'abana babo
Rosemary Mbabazi yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo

Yabitangaje ku wa 30 Ugushyingo 2019 mu muganda usoza Ugushyingo yifatanyijemo n’abaturage b’umudugudu wa Nyagatare ya mbere akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare abereye imboni.

Mu butumwa yageneye abaturage nyuma y’umuganda, minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi yabasabye kurushaho kwicungira umutekano, kugira umuco w’isuku ariko by’umwihariko kwita ku buzima bw’abana babo bari mu biruhuko kuko kenshi aribwo bangirika.

Avuga ko ngo mu biruhuko aribwo abana benshi bangirika kubera ko ababyeyi babo batabahaye umwanya kuko birirwa ngo babashakira amaramuko.

Ati “Hari ubwo abana batubwira ngo twirirwa twagiye gushaka imibereho yabo tukibagirwa bo dukorera, mwirirwa mwiruka ngo muradushakira amaramuko, imibereho kandi abo muyishakira ntimuzi uko tubayeho, ntituriho.”

Ati “Twabanje tukareba ibintu bya mbere na mbere ko ari ubuzima bwabo noneho na ya mibereho tukayishaka ariko dufitanye gahunda na bo.”

Umuganda wakozwe hasiburwa imiyoboro y'amazi ku muhanda Nyagatare - Tabagwe - Rwempasha
Umuganda wakozwe hasiburwa imiyoboro y’amazi ku muhanda Nyagatare - Tabagwe - Rwempasha

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi avuga ko uko bakwiye kubyara abana babateganyirije bakwiye kubarinda kwishora mu ngeso mbi harimo inda zitateguwe, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Minisitiri Mbabazi avuga ko iterambere ryihuse ritagerwaho mu gihe abaritegurirwa ari bo bana babayeho nabi.

Agira ati “Mube hafi y’abana, umutekano wabo, ibyo bagiyemo tukabimenya, tukabarinda ibiyobyabwenge kuko na byo byabaye icyorezo, indwara z’ibyorezo, ingeso mbi abakobwa batwita b’abangavu, ibyo byose ni ibibazo tutifuza kugira n’iyi ntumbero n’umuvuduko w’iterambere.”

Ati “Ntabwo twaba tuvuga ngo tugiye kugira iterambere ryihuse, aba bo twubakira batariho, tugomba rero kubihuza, tukabasigasira ariko tugakomeza dutera imbere nk’igihugu.”

Abitabiriye umuganda batemye ibyatsi biri mu ishyamba ry'umugezi w'Umuvumba
Abitabiriye umuganda batemye ibyatsi biri mu ishyamba ry’umugezi w’Umuvumba

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi kugira ngo abana babo batazerera mu biruhuko, ubu abana kuva ku myaka 6 kugera kuri 30 bateguriwe itorero mu biruhuko rikorwa iminsi 2 mu cyumweru.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yasabye ababyeyi gushishikariza abana kuryitabira kuko bazahabwa inyigisho zijyanye n’imyaka yabo.

Uretse Minisitiri Mbabazi wifatanyije n’abaturage ba Nyagatare mu muganda usoza Ugushyingo, hari n’abandi bayobozi b’ibigo bya Leta bitandukanye.

Abitabiriye umuganda bacinye akadiho bishimira igikorwa barangije gukora
Abitabiriye umuganda bacinye akadiho bishimira igikorwa barangije gukora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka