Iterambere ry’Umujyi wa Musanze rituma hari abawushyira ku mwanya wa kabiri mu gihugu (Amafoto)

Mu mbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye mu Karere ka Musanze, usanga babwira abaturage ko Umujyi wabo ari uwa kabiri nyuma ya Kigali. Bamwe muri abo baturage na bo bemeza ibivugwa n’ubuyobozi bakaba basanga Umujyi wa Musanze, nta gushidikanya ari umujyi ukurikira Kigali mu iterambere.

Ibikorwa by'iterambere biriyongera umunsi ku munsi mu mujyi wa Musanze
Ibikorwa by’iterambere biriyongera umunsi ku munsi mu mujyi wa Musanze

Bagiye bashingira ku bikorwa remezo bihaboneka birimo amazu y’imiturirwa akomeje kubakwa, imihanda ya kaburimbo mu mujyi no mu nkengero zawo, amahoteli menshi ndetse n’abawugana baturutse mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, baza gusura ibyiza nyaburanga byo muri ako gace birimo ingagi n’ibirunga.

Munyankiko Justin ati “N’utemera ko urukwavu ruryoha ajye yemera ko ruzi kwiruka, umujyi wa Musanze ni uwa kabiri mu Rwanda, ahubwo Kigali yitonde idasigara, ni umujyi uri gutera imbere cyane, reba ama etaje, reba imihanda ya kaburimbo no mu makaritsiye yagezemo, ba mukerarugendo baraza ntibifuze gutaha, niwo mujyi wa kabiri ufite ama etage meza, amahoteli meza, ibirunga n’ibindi”.

Dukuzumuremyi Gilbert ati “Ni uwa kabiri, utabibona yaba afite ikibazo, hari ibintu byinshi indi mijyi idafite bituma uba uwa kabiri, dufite ama hoteli menshi, imihanda ya kaburimbo iri gukorwa no mu duce tw’umujyi duherereye mu byaro, ni umujyi wakira abantu benshi bawugana, ni uwa kabiri kuri Kigali”.

Sibomana Peter ati “Musanze iteye ubwoba, genda kuri cya kibuga cyubatse hejuru ya GOICO urebe iyo mu kizungu hose, reba insengero zijyanye n’igihe, reba iyo miturirwa, uw’i Kigali ntacyo yaza atubwira turarenze, n’abakerarugendo iyo baje bemeza ko ari umujyi wa kabiri, nzi benshi ntwara kuri moto banze gutaha kubera ubwiza bw’umujyi”.

Mu makaritsiye imihanda ikomeje kubakwa
Mu makaritsiye imihanda ikomeje kubakwa

N’ubwo hafi ya bose baganiriye na Kigali Today bagaragaje ko umujyi wa Musanze ari uwa kabiri, hari n’abavuga ko hari ahagomba gukosorwa mu nkengero zawo hakiri utujagari n’amazu aciriritse azamurwa hatanzwe za ruswa.

Hari uwagize ati “Njye simbona Musanze nk’umujyi wa kabiri hari imijyi iwurenze, nka Nyamata igiye kuba umujyi wa kabiri ugiye guhiga umujyi wa Musanze, na Huye ni sawa, icyo nemera umujyi wa Musanze urusha indi ni inyubako, ama etage azamurwa ateye ubwoba, gusa haracyariho izizamuka mu tujagari, aho bubaka nyuma yo gutanga ruswa, gusa ndemeza ko ku nyubako Musanze iri imbere pe”.

Ni umujyi mu myaka itatu ishize byagaragaye ko ugenda utera imbere mu myubakire, nyuma yuko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwafashe icyemezo cyo gufunga amazu y’ubucuruzi atajyanye n’igihe, ubuyobozi busaba ujya ashaka kubaka, kuzamura inzu byibura igeretse gatatu.

Imwe mu miturirwa yubatse mu mujyi wa Musanze
Imwe mu miturirwa yubatse mu mujyi wa Musanze

Meya w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, numwe mubemeza ko umujyi wa Musanze ari uwa kabiri mu gihugu, aho avuga ko bagiye gukomeza kuwushyiramo ibikorwa bituma urushaho gusa neza, avuga ko bari muri gahunda yo kubaka Convention Center muri uwo mujyi, n’izindi nzu zigenewe kwakira inama mpuzamahanga.

Ni umujyi kandi bateganya kubakamo ikiyaga cy’igikorano, mu rwego rwo kureshya ba Mukerarugendo, umujyi ugaragaramo na Hotel z’icyitegererezo zubatse mu ntanzi z’ibirunga, zirimo Bisate Eco Lodge iherutse kugaragara muri Hoteri 100 nziza ku isi, aho kuyiraramo ijoro rimwe hishyurwa amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni n’ibihumbi 200.

Inzu nshya zikomeje kubakwa
Inzu nshya zikomeje kubakwa
Inyubako z'ubucuruzi
Inyubako z’ubucuruzi
Mu ikaritsiye y'ubucuruzi
Mu ikaritsiye y’ubucuruzi
Imiturirwa mu mujyi wa Musanze irayingayinga iy'i Kigali
Imiturirwa mu mujyi wa Musanze irayingayinga iy’i Kigali
Imwe mu nyubako nshya mu mujyi wa Musanze
Imwe mu nyubako nshya mu mujyi wa Musanze
Amahoteli akomeye ari mu byongerera agaciro Musanze. Iyi Hoteli yitwa Bisate Eco Lodge isakaje ibyatsi ikaba yubatse mu ishusho y'ibirunga
Amahoteli akomeye ari mu byongerera agaciro Musanze. Iyi Hoteli yitwa Bisate Eco Lodge isakaje ibyatsi ikaba yubatse mu ishusho y’ibirunga
Ahateganywa kubakwa ikiyaga cy'igikorano mu mujyi wa Musanze
Ahateganywa kubakwa ikiyaga cy’igikorano mu mujyi wa Musanze
Fatima Hotel
Fatima Hotel
GOICO: Isoko rikuru rya Musanze
GOICO: Isoko rikuru rya Musanze
ADEPR Muhoza
ADEPR Muhoza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntawabishidikanyaho , na kigali ititonze mu myaka itanu irimbere izaba iri inyuma ya musanze kbx tu .

Egide MANZI yanditse ku itariki ya: 29-05-2022  →  Musubize

Iyo ahantu hari économie nziza itera imbere biraboneka!! Sukuvuga ngo senya inzu ishaje wubake gutya non non...abantu kubera offre na demande barabyibwiriza reba nka huye harakonje

Luc yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Byo rwose umujyi wa Musanze uraterimbere muburyo bushimishije.Ariko se Biriya Bitaro Bya Ruhengeri byabuze kivugira? Nukuri Leta ibirebeho mperutse kujya gusuramo umurwyi ndumirwa inyubako zose zirava iyo imvura iguye hari abahagarika akazi.

Alexander yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Nta n’uwabishidikanyaho rwose. Ndabona Musanze Ari iya Kabiri kuri Kigali. Ahubwo akabazo kakirimo ni inyubako z’ibitaro bikuru bya Ruhengeri zitajyanye n’igihe. Kandi n’izindi,iriya gereza bayimure bayivane mu mugi hagati hariya bahubake inyubako zijyanye n’igihe. Mbese ibyo gukosora ni byinshi Ari ikibuga cy’indege,stade ubworoherane... Ariko ni byiza aho umugi ugeze n’aho uri kwerekeza turahishimiye cyane bakomereze aho.

MF yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Ahubwo se ko nawe ko mbona ushidikanya? Musanze ni Umujyi wa 2 ukurikiwe n’uwa Rubavu.
Ibyo ntawagombye kubishidikanyaho. Ni ihame

IO yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka