Iterambere ry’ibihugu bikizamuka ribangamirwa n’inyungu zihanitse ku nguzanyo - Perezida Kagame
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Nteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2023, yavuze ko iterambere ry’ibihugu bikizamuka ribangamirwa n’inyungu zihanitse ku nguzanyo, byakwa n’ibihugu byateye imbere.

Perezida Kagame yagize ati “Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bibangamiwe n’ibibazo by’imyenda harimo n’igiciro kinini ku nguzanyo. Ibi rero bituma habaho ubusumbane mu bukungu bikadindiza intambwe zacu twese zituganisha ku ntego z’iterambere rirambye. Impamvu nyamukuru y’iki kibazo ni inyungu nyinshi zisabwa n’ibihugu byateye imbere, bigamije gukusanya umutungo wo kwirengera mu gihe kirekire”.
Perezida Kagame avuga kandi ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, usanga bihura n’ingaruka zo kwishyura amafaranga y’umurengera kubera amadovize, hakaziramo n’ingaruka za politiki kandi ziba zidafite ishingiro.
Yagize ati “Dukeneye ubufatanye butajegajega kugira ngo iki kibazo gikemuke. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi, dufite inshingano zo kunoza imiyoborere yacu mu by’ubukungu n’imicungire y’umutungo kamere”.
Perezida Kagame yavuze kandi ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko icyorezo cya Covid-19 kitakiri ikibazo cyihutirwa ku buzima ku Isi, ibyo bikaba ari ibyo kwishimira.
Yagize ati “Isi ikomeje kugenda izanzamuka kandi neza, ariko ikibabaje ni uko umurongo wo gutangira urwo rugendo rwo kuzanzamuka utabaye umwe kuri bose hirya no hino mu turere dutandukanye. Inama y’uyu mwaka ku ngamba z’iterambere rirambye, SGDs, yongeye kugaragaza impungenge zijyanye n’umuvuduko muke wo kuzishyira mu bikorwa, ndetse ndaboneraho gushimira Umunyamabanga Mukuru kuba akomeje kwibanda kuri icyo kibazo”.

Ohereza igitekerezo
|