Itegeko rishya ry’umuryango ntiryihanganira umuntu ukoresha nabi umutungo w’urugo

Mu ngingo zidasanzwe z’Itegeko rishya rigenga Abantu n’Umuryango, harimo izibuza umuntu mukuru gutagaguza umutungo w’urugo, ku buryo urukiko ruhita rumushyiriraho umujyanama (cyane cyane uwo bashakanye), akaba ari we ugena uburyo umutungo ukoreshwa.

Ingingo ya 145 y’iri tegeko tegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024, ivuga ko gutagaguza umutungo bibaho iyo umuntu mukuru akoresha nabi umutungo ku buryo bugaragara ko ashobora kugeza igihe adashobora gusigarana ibimubeshaho cyangwa kwishyura imyenda.

Iyo umuntu mukuru atagaguza umutungo, urukiko rumushyiriraho umujyanama kugira ngo akore ibikorwa byo mu rwego rw’amategeko byerekeranye n’umutungo.

Ingingo ya 147 ivuga ko umujyanama w’umuntu mukuru utagaguza umutungo ashinzwe kuburana(mu mwanya w’uwo agira inama), ashinzwe amasezerano cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi uwo muntu agirana n’abandi, ashinzwe gusaba inguzanyo, kwakira umutungo,
kwikuraho umutungo cyangwa gutanga ingwate ku mutungo.

Iyo ngingo ikavuga ko Umujyanama ku muntu mukuru utagaguza umutungo adashinzwe gucunga umutungo w’uwo muntu agira inama.

Ingingo ya 146 ivuga ko gutanga ikirego gisaba gushyiraho umujyanama w’umuntu mukuru
utagaguza umutungo bikorwa mu buryo bw’inyandiko isobanura icyo kirego, igatangwa n’umwe mu babyeyi b’uwo muntu, iyo abisabira utarashyingiwe.

Iyo uwo muntu afite umugore cyangwa umugabo bashyingiranywe, uwo bashakanye ni we utanga ikirego, cyangwa bigakorwa n’umuntu mukuru iyo abisabira umubyeyi we cyangwa undi muntu ubifitemo inyungu.

Ingingo ya 148 ivuga ko umujyanama ku muntu mukuru utagaguza umutungo ashyirwaho
n’urukiko rubifitiye ububasha rw’aho utagaguza umutungo aba, bisabwe n’umuntu ubifitemo inyungu nyuma yo kumva uwo bashyingiranywe, abatangabuhamya cyangwa inama y’umuryango.

Iyo umuntu mukuru utagaguza umutungo usabirwa umujyanama ari umwe mu bashyingiranywe, umujyanama we aba uwo bashyingiranywe.

Umujyanama ku muntu mukuru utagaguza umutungo ashobora kandi gutoranywa mu babyeyi b’usabirwa umujyanama, mu bana be, mu bavandimwe cyangwa undi muntu
ubifitemo inyungu.

Ingingo ya 149 ivuga ko iyo urukiko rumaze gushyiraho umujyanama w’umuntu mukuru utagaguza umutungo, uwo muntu utagaguza umutungo ntashobora gukora ibikorwa biri mu nshingano z’umujyanama atunganiwe n’uwo mujyanama.

Icyakora, igikorwa cyakozwe n’umuntu mukuru utagaguza umutungo atunganiwe n’umujyanama ntigiteshwa agaciro iyo kitamwangirije.

Kuvanaho umujyanama w’umuntu mukuru utagaguza umutungo bikorwa n’urukiko rubifitiye ububasha bisabwe n’umuntu ubifitemo inyungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka