Itegeko rikumira inzoga ahantu henshi ririmo kwigwaho

Nyuma y’uko Umuryango w’Abayobozi bakuru (Unity Club), ufatiye imyanzuro irimo uwo kubuza abatujuje imyaka 21 kunywa inzoga, harimo kwigwa Itegeko ribigenga kandi rikumira ko inzoga zaboneka mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr François Uwinkindi, avuga ko iri tegeko ndetse n’ingamba zo kurishyira mu bikorwa bizakumira indwara nyinshi zirimo iya Diyabete.

Dr Uwinkindi ati "Hakenewe amategeko asaba ucuruza inzoga wese kugira ibyo agomba kuba yujuje, hari ikibazo gikomeye cyane cyane inzoga mu rubyiruko."

Ati "Ibi bizaza mu Itegeko turi gushyiraho rikumira kuboneka cyane kw’inzoga ahantu hose, uko bimeze ubu nta kintu kibigenga gihari, urasohoka ukabona butike icuruza umunyu n’isukari igashyiramo n’inzoga."

Dr Uwinkindi avuga ko ubukangurambaga n’imyanzuro bibuza abana bataruzuza imyaka 21 kunywa inzoga, ariko n’Itegeko ngo riraza vuba mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Yongeraho ko abanywa inzoga bagombye kwitaza abandi, kuyamamaza bikagira uburyo bikorwa nk’uko ku banywi b’itabi bimeze kugeza ubu.

Avuga ko inzoga zihendutse ari zo zangiza ubuzima bw’abantu benshi, kuko ngo ari na bwo banywa nyinshi kandi ziba zitujuje ubuziranenge.

Ikigo RBC kivuga ko Abaturarwanda barenga ibihumbi 400 (bahwanye na 3%) barembejwe n’indwara ya Diyabete. Ikigereranyo cy’abo ihitana kikaba ngo gishobora kugera kuri 12% mu bantu bose bapfa buri munsi.

Umukozi wa RBC ushinzwe kurwanya Diyabete, Simon-Pierre Niyonsenga, avuga ko mu mpamvu zose zitera Diyabete, kunywa inzoga no kudakora imyitozo ngororamubiri byiharira 95%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka