Itegeko rigena kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma rigiye kuvugururwa

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Mukabarisa Donatille avuga ko itegeko ngenga rigena uburyo inteko ishinga amategeko imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya guverinoma rishobora kuvugururwa kuko ririmo ibyuho byinshi.

Abayobozi b'amakomisiyo mu nteko ishingamategeko n'amahuriro ayishamikiyeho batangiye umwiherero w'iminsi 3
Abayobozi b’amakomisiyo mu nteko ishingamategeko n’amahuriro ayishamikiyeho batangiye umwiherero w’iminsi 3

Yabitangaje kuwa gatatu tariki ya 02 Ukwakira 2019, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’abaperezida b’amakomisiyo akorera mu nteko ishinga amategeko n’abayobora amahuriro ayishamikiyeho.

Mukabarisa Donatille avuga ko muri uyu mwiherero hazareberwa hamwe uko bakongera imbaraga mu gukurikirana no kureba ko amategeko batora ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Avuga ko mu gushaka kurushaho kunoza ibirebana no kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma, bizajyana no kuvugurura itegeko ngenga rigena uburyo inteko ishinga amategeko imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya guverinoma kuko ririmo ibyuho byinshi.

Ati “Kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma bizajyana no kuvugurura itegeko ngenga rigena uburyo inteko ishinga amategeko imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya guverinoma, kuko haracyagaragaramo ibyuho kandi ni mugihe rirashaje ni itegeko ryo muri 2005 ritigeze rivugururwa kuva icyo gihe”.

Yongeraho ko ibitekerezo bazatanga bizafasha mu kurinoza kugira ngo biborohereze inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma.

Mukabarisa avuga ko uyu mwiherero ugamije kuvugurura imikorere n’imikoranire kugira ngo barusheho kugera ku ntego kandi vuba, ndetse no kurushaho gukorera Abanyarwanda uko bikwiye nk’uko babyibukijwe n’umukuru w’igihugu barahirira manda ya kane.

Avuga ko n’ubwo hari ibimaze gukorwa byakwishimirwa, ariko nanone hakiri ibikenewe kunozwa kugira ngo barusheho kwihuta.

Avuga ko ariyo mpamvu hakozwe isesengura mu mikorere yabo hagamijwe kunoza birushijeho cyane ku kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage.

Mukabarisa Donatille Perezida w'inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite
Mukabarisa Donatille Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite

Agira ati “Tuzashyiraho uburyo bwiza kurushaho byatuma tumenya ibibazo by’abaturage duhagarariye no gukorana n’abo bireba bose kugira ngo ibibazo bihari bikemuke, abatabikoze bakabibazwa byaba ngombwa bakabiryozwa”.

Ni umwiherero kandi uzareberwamo ingamba zo kunoza inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma, gutangiza no gusesengura imishinga y’amategeko, kunoza imikoranire n’izindi nzego, gusuzuma ibibazo by’abaturage n’impinduka mu miterere ya komisiyo zihoraho kugira ngo zikore neza no kurushaho kwegera abaturage no kumenyekanisha ibyo umutwe w’abadepite ukora n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka