Iteganyagihe ry’iminsi itatu rirerekana imvura ishobora guteza ibiza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki 4-6 Gicurasi 2025, hateganyijwe imvura nyinshi cyane ishobora guteza ibiza henshi mu Gihugu
Meteo-Rwanda ivuga ko iyo mvura izagwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba ndetse no mu Turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.
Itangazo rya Meteo-Rwanda rigira riti "Dushingiye ku iteganyagihe ry’iminsi icumi ryasohotse ku wa 30 Mata 2025, rigaragaza ko imvura iziyongera hagati ya tariki ya 5 na tariki 10 Gicurasi 2025, METEO RWANDA iramenyesha Abaturarwanda bose ko kuva tariki 04 kugeza tariki 06 Gicurasi 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi"
Iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kivuga ko muri iyi minsi itatu hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero (mm) 20 na 50 ku munsi.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka zizaterwa n’iyi mvura zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyijwe isuri, ndetse n’izizaterwa n’inkuba.
Ohereza igitekerezo
|