Itariki yo kwizihirizaho Umunsi mukuru w’Igitambo ‘AL ADHA’ yamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru w’igitambo (EID AL ADHA) uzaba kuwa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Kamena nibwo RMC yashyize hanze itangazo rivuga ko umunsi w’igitambo ‘EID AL ADHA’ uzaba kuri uyu wa Gatatu ndetse isengesho ku rwego rw’igihugu rizakorerwa kuri Kigali Pele Stadium I Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Itangazo rigira riti: “Ubuyobozi bwa Rwanda Muslim Community RMC, bunejejwe no kumenyesha abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange ko umunsi mukuru w’igitambo EID AL ADHA 2023, uzaba ku wa Gatatu tariki 28 Kamena.”

Ubuyobozi bukuru bwa RMC bwaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abayisilamu bose ko kuwa Kabiri tariki 27 Kamena 2023, ari umunsi wo gusiba umunsi wa Arafat ubanziriza umunsi mukuru w’igitambo.

Umunsi mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege.

Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo ku munsi w’Ilaidi ya ‘EID AL ADHA’, aho Abayisilamu basangira na bagenzi babo batishoboye ndetse n’abakirisitu bo mu yandi madini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka