Itariki yo kwimika umushumba wa Kibungo yamenyekanye

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, watorewe na Nyirubutungane Papa Francisco kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, azimikwa ku itariki ya 01 Mata 2023.

Ni mu butumire Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yamaze gushyira ahagaragara, aho buvuga ko afatanyije n’abakirisitu ba Diyosezi ya Kibungo, anejejwe no gutumira abantu mu itangwa ry’Ubwepisikopi buzahabwa Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu.

Muri ubwo butumire, yagaragaje ko iyo mihango yitangwa ry’Ubwepisikopi izaba kuwa gatandatu itariki ya 01 Mara 2023, mu gitambo cy’Ukarisitiya kizatangira saa yine i Kibungo kuri Sitade Cyasemakamba.

Musenyeri Twagirayezu yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ku itariki ya 20 Gashyantare 2023, nyuma y’imyaka irenga ine iyo Diyosezi itagira umushumba bwite, aho yayoborwaga na Antoine Cardinal Kambanda Arikiyeskopi wa Kigali.

Iryo tangazo risohotse mu gihe Musenyeri Twagirayezu ugiye kwimuka ari kumwe na bagenzi be i Roma, mu ruzinduko ruzwi ku izina rya Visita Ad Limina Apostolorum batumiwemo na Nyirubutungane Papa Francisco.

Musenyeri Twagirayezu wavutse mu 1960 ukomoka muri Diyosezi ya Nyundo, ni umushumba wa gatanu wa Kibungo inyuma ya Mgr Joseph Sibomana, Mgr Rubwejanga Frédéric, Mgr Kizito Bahujimihigo na Antoine Cardinal Kambanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Berekanye Yezu gusa bibagirwa kutwereka umubyeyi Bikiramaliya.Gusa kuba yarabyaye Yezu,ntibisobanura ko tugomba kumukoresha mu masengeshi yacu.Bajye bibuka ko gusenga cyangwa kuramya undi utari imana,se wa Yezu,ari icyaha.Kubera ko imana idusaba kuyisenga no kuyambaza yo yonyine.Niko ijambo ryayo rivuga.

masamba yanditse ku itariki ya: 9-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka