Itangira ry’amashuri ryatumye ibikoresho bihenda

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo amashuri atangire tariki 25 Nzeri 2023, ababyeyi bamwe baravuga ko bahenzwe n’ibikoresho by’abanyeshuri kubera ubwinshi bw’ababikeneye, ndetse ngo hari n’aho bajya kubigura bagasanga bimwe byashize.

Ababyeyi bavuga ko ibikoresho by'ishuri bihenze cyane
Ababyeyi bavuga ko ibikoresho by’ishuri bihenze cyane

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, batangaje ko ibikoresho byahenze ugereranyije n’igihembwe gishize.

Mukamana Florance ni umwe mu babyeyi uvuga ko hari ibikoresho bimwe byagiye bihenda birimo amakaye, impapuro, ibitabo, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho ndetse n’ibindi bikenerwa cyane, birimo ibikoresho by’isuku umunyeshuri akanera hamwe n’ibiryamirwa.

Ati “Ubu ikayi imwe yitwa ko ifite impapuro zikomeye yanditseho Simba na Nkunda Amahoro iragura 700Frw, andi makaye afite impapuro zoroshye imwe ni amafaranga 600Frw, indobo naguze 1200Frw mu gihembwe gishize ubu nayiguze 1500Frw, amashuka mato yo banciye 4000Frw kandi ayo yakoreshaga nari nayaguze 3400Frw.

Munyarugamba Jean Paul na we avuga ko ugereranyije ibiciro by’ibikoresho by’abanyeshuri uko birimo kugura ku isoko ubu, usanga bihenze ugeranyije n’igihembwe gishize.

Uyu mubyeyi avuga ko abana be b’abahungu yabaguriye inkweto zo kwigana bikamutwara ibihumbi 40 byose.

Yagize ati “Urebye ibiciro biri hanze aha ntibyoroshye kuko abantu bafite za ‘Papeterie’ rwose amafaranga barimo kuyabona, kuko buri gikoresho usanga cyariyongereyeho amafaranga ugereranyije n’uko mu gihembwe gishize byari bimeze”.

Ababyeyi ariko nubwo bahenzwe n’ibikoresho bashima Minisiteri y’Uburezi itarongereye amafaranga y’ishuri, ubu abiga mu bigo bya Leta bakaba badasabwa amafaranga menshi umubyeyi adashobora kubona.

Abafite iguriro ry’ibikoresho by’abanyeshuri, nabo bemeza ko ibiciro byiyongereye ugereranyije n’ibihembwe bishize.

Mukarusanga Filomène avuga ko ibiciro baranguriraho byarazamutse, bituma ababyeyi bagurira ku biciro biri hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka