Itangazamakuru rirashimirwa uruhare ryagize mu kurwanya Covid-19

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera uruhare ryagize mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, rigeza amakuru yo kucyirinda ku baturage kandi byihuse, bikaba byaratanze umusaruro mwiza.

Byavugiwe mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2020, mu rwego rwo kwizihiza umunsi Nyafurika w’itangazamakuru, ikiganiro cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru.

Ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, Leta yashyizeho ingamba zo kurinda abantu icyo cyorezo zirimo na ‘guma mu rugo’, icyakora abanyamakuru bo bari muri zimwe mu nzego zemererwaga kugenda, bagatara amakuru bakanayatangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RGB, Kalisa Edouard, avuga ko itangazamakuru muri icyo gihe ryakoze akazi gakomeye kandi katanze umusaruro ari yo mpamvu arishimira.

Agira ati “Mu gihe nka kiriya ikintu cya mbere ni ukugeza ku baturage amakuru yigisha uko icyorezo giteye, uko cyandura n’uko cyakwirindwa, aho habaye ubufatanye bwa Leta n’itangazamakuru nkaba ndishimira cyane. Nubwo hari abavuga ko habayemo ibihuha, ugereranyije ibihuha n’inkuru nzima zigisha abaturage, usanga itangazamakuru ryarakoze akazi gakomeye cyane”.

Ati “Leta icyo yakoze yashyizeho ingamba zo kwirinda ikazimenyekanisha noneho itangazamakuru rikarushaho kuzigeza ku baturage. Ubwo bufatanye rero bwatanze umusaruro ukomeye kuko hari nk’abaturage bavugaga ngo iyi ndwara ni iy’abanyamujyi ntiyatugeraho, ariko uko amakuru yakomezaga gutangwa, abaturage barushijeho kumenya ubukana bw’iki cyorezo n’uko cyirindwa”.

Icyakora nubwo itangazamakuru rishimirwa, bamwe mu banyamakuru bo bavuga ko amakuru bayataraga mu buryo bugoye kuko bahuraga n’inzitizi zinyuranye, nk’uko byagarutsweho na Mutesi Scovia wari witabiriye icyo kiganiro.

Ati “Hari ibinyamakuru byinshi byari bitarakomera ariko kandi ababikorera bagasabwa gusohoka ngo batare amakuru bageza ku baturage, yari inzitizi ikomeye kubera amikoro make mu gihe abaturage bo babaga bategereje amakuru batitaye k’uko aboneka. Gusa nubwo twahuye n’ibibazo bitandukanye, akazi karakozwe n’ubu karakomeje”.

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yemeza ko itangazamakuru ryagize akamaro kanini mu gihe cya Covid-19 kuko ryarwanyije ibihuha.

Ati “Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ni bwo nabonye ko abanyamakuru bo mu Rwanda bashoboye, ko buzuza inshingano yabo yo gutanga amakuru. Hari igihe cyageze igihuha kikihuta kurusha virusi ubwayo, aho mu cyaro bavugaga ko virusi ari iyo mu mujyi cyangwa ngo ari iy’abasaza n’abakecuru”.

Ati “Icyo gihe abanyamakuru barahagurutse barwanya icyo gihuha batanga amakuru y’ukuri, ku buryo navuga ko umwe mu miti ya Covid-19 ari itangazamakuru. Kuko ryajijuye abantu kubera amakuru ryabahaga, nubwo hari abagiye bahura n’ingorane muri ako kazi aho hari abafatwaga na polisi, abararaga mu kazi n’ibindi, ariko ndabashimira ndetse n’inzego za Leta kuko zageze aho ziratwumva”.

Kuri ubu ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange rihagaze neza, riruzuza inshingano zaryo nubwo hataburamo udutotsi kuko kera ngo ari nk’aho ntaryabagaho, nk’uko bivugwa na Cleophas Barore, Umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Ati “Nubwo hari utubazo tunyuranye mu bitangazamakuru, ubu hari intambwe yagiye iterwa. Nkunda kuvuga ko hari igihe iki gihugu cyigeze kubaho kitagira ishuri ry’itangazamakuru, ariko uyu munsi muri kaminuza y’u Rwanda hari ishami ry’itangazamakuru rimaze gusohora abanyamakuru bari mu itangazamakuru n’ahandi, iyo ni intambwe ikomeye”.

Yongeraho ko uretse na kaminuza y’u Rwanda n’abikorera bashoye imari muri za kaminuza bashyiramo ishami ry’itangazamakuru, Covid-19 rero ngo ikaba yaraje abanyamakuru barabaye benshi ari yo mpamvu uruhare rwabo rwabaye ingirakamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ko ndimo kumva amakuru uvugirwa muri zandimi zibikara, avuga ko ikirene yaba iri kuzira umujura wumuhahakazi wafashwe nabamaneko babarusiya arimo guhakinga konte yanjye ya wayales ,kandi ninuma ayo makuru zayampaye, ariko nkumunyamwuka wambaye umubiri nkabanza gushidikanya ibyo Inuma zantangarije ,inti, bitaba ari ibinyoma hazagira umfata nkumurwyi wo mumutwe, none ayo makuru nkaba ntangiye kuyumva mubantu bavugira ibuso, ese byaba bimeze bite ibyo ndimo numvira ibumoso?mumpe amakuru yuzuye neza kubyo ndimo numva,bibeze bite?

tuyisabe audas mikoro yisi yanditse ku itariki ya: 14-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka