Itangazamakuru ribuzemo ubunyamwuga rituma abaturage basubiranamo - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane arifata nk’igikoresho cyifashishwa mu kuzamura imiyoborere myiza, ariko yemeza ko mu gihe ridakozwe kinyamwuga ryifashishwa mu gusenya ubumwe bw’abaturage.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabitangarije mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022, abwo yasozaga inama (Symposium) y’iminsi ibiri yiga kuri gahunda yo Guteza imbere imiyoborere myiza, ku mahoro n’umutekano muri Afurika.

Mu ijambo rye, Minisitiri Gatabazi yibanze ku kiganiro cyatanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Itangazamakuru n’imiyoborere muri Afurika”.

Yavuze ko itangazamakuru rikwiye gukora kinyamwuga mu kubaka Afurika yifuzwa, ari naho yahereye asaba abanyamakuru mu bihugu bya Afurika gukora kinyamwuga, batekereza ko ibyo bakora biri mu nyungu z’ibihugu byabo n’iza Afurika, birinda ko abaturage basubiranamo.

Ati “Iyo itangazamakuru ridakoze kinyamwuga, rikoreshwa mu byatuma abaturage basubiranwamo cyangwa se batagana mu iterambere bifuza, ariko iyo rikora neza rikorera mu nyungu z’abaturage, rikorera mu nyungu za Afurika twifuza”.

Arongera ati “Riza kuba n’umwanya w’ubuvugizi mu baturage, bakaryifashisha bakarimenyesha ibyo bifuza, ubuyobozi nabwo bukaricishamo ibyo bwifuza kugeza ku baturage, bikabageraho mu buryo bwihuse. Itangazamakuru ni ubuyobozi bwa kane, iyo bukoreshejwe neza buteza imbere ibihugu na Afurika dushaka”.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo byugarije Afurika bituruka ku banyamahanga bamwe na bamwe, bakoresha itangazamakuru bayobya abaturage bigatuma basubiranamo, ibyo bigakoma mu nkokora iterambere rya Afurika.

Hagiye gushyirwaho Politiki nshya igenga itangazamakuru mu Rwanda

Minisitiri Gatabazi yateguje abanyamakuru kuzatanga ibitekerezo binyuranye muri Politiki nshya, igiye kugenga itangazamakuru mu Rwanda.

Ati “Turimo gutegura Politiki nshya y’itangazamakuru mu Rwanda mu gihe kiri imbere, ikazaganirwaho kugira ngo itangazwe, ubwo abanyamakuru bazabona umwanya wo kugaragaza bimwe bifuza ko byakosorwa kugira ngo barusheho gushyigikirwa, ariko icyo tuvuga ni uko Leta tubashyigikiye kandi twemera neza agaciro k’ibyo mukora umunsi ku wundi, kandi utabyumva nawe yaba yigiza nkana”.

Uwo muyobozi yagarutse ku mikoro make y’ibitangazamakuru ashobora kubuza abanyamakuru gukora kinyamwuga, asaba abakora uwo mwuga kumva ko ibyo bakora ari umwuga kandi bakawuha agaciro.

Ati “Itangazamakuru naryo ni umwuga, umuntu ahitamo itangazamakuru akarijyamo. Itangazamakuru bararyiga bakagira ibyo basabwa kugira ngo urijyemo, ariko bigasaba noneho n’igishoro, buri wese iyo atangiye bizinesi asabwa igishoro”.

Yavuze ko mu byo Leta ifasha itangazamakuru mu Rwanda kugira ngo ryiyubakire ubushobozi, iriha amahugurwa anyuranye, ndetse rikoroherezwa no kubona inguzanyo inyuranye mu ma Banki.

Yavuze kandi ko Leta ifasha itangazamakuru kugurisha ibyo rikora, ati “Rimwe na rimwe iyo bibaye ngombwa ubushobozi buhari ibyo bakora biragurwa, hari amatangazo atambuka, hari ibiganiro bishobora gutambuka bikishyurwa bigatuma abafite ibitangazamakuru babasha kwinjiza amafaranga”.

Ati “Hari no gukomeza kurishyigikira kugira ngo ridufashe kugeza ku baturage gahunda za Leta, n’abaturage bageze kuri Leta ibyo bifuza cyangwa se kugeza kuri Leta ibyo babona bidakwiriye, no kuganira ku buryo ibidakorwa neza byakosorwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka