Itangazamakuru mu nzego eshatu zashegeshe Ubumwe bw’Abanyarwanda ubu zihagaze neza

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze neza mu kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge, nubwo hakiri bamwe mu banyamakuru bandika cyangwa batangaza inkuru zibiba urwango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba

Itangazamakuru ryo hanze ni ryo rishyirwa mu majwi kuba rita umurongo mwiza wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko hari ibitangazamakuru bigikora bicengeza amatwara ashingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko inzego eshatu zikomeye mu gihugu ari zo zagize uruhare mu kubiba ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda, ku isonga inzego z’ubuyobozi, zakurikiwe n’itangazamakuru hagaheruka imiryango ishingiye ku myemerere izwi nk’amadini n’amatorero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru rifatanyije na Leta ryagize uruhare rutaziguye mu gushishikariza igice kimwe cy’Abanyarwanda kwanga ikindi gice kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ryakomeje no kuyishishikariza kuyikora.

Ndayisaba avuga ko nyuma y’uko hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, itangazamakuru rishingiye ku miyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe, noneho ryagize uruhare runini mu kongera kubanisha Abanyarwanda, ubu rikaba rigeze ku rwego rwo gushimwa cyane ku bikorwa rikomeje kugaragaza mu kubaka igihugu.

Agira ati “Kuva u Rwanda rubohowe, gahunda nyinshi za Leta zunganirwa n’itangazamakuru ahanini rya tangazamakuru rizwi hano mu Rwanda rifite umurongo mwiza kandi ryanditse kandi ryemewe, usanga rifasha kongera kubaka igihugu mu murongo mwiza, sinabura kurishimira kandi ni na ryo uyu munsi riri kudufasha guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya COVID-19”.

Hari n’itangazamakuru rikomeje umurongo w’urwango ariko ridaca intege irikora neza kuko ibyo rikora bifasha guhangana n’ikibi by’umwihariko irikorere kuri murandasi, aho usanga buri wese abyuka akishyiriraho uwe murongo ndetse ahanini agamije gusenya no kubiba amacakubiri.

Muri iki gihe u Rwanda rwizihiza ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge gutangirana n’itariki ya 01 Ukwakira, Ndayisaba avuga ko itangazamakuru rizifashishwa cyane mu kumenyekanisha ibiganiro bikubiyemo insanganyamatsiko izibandwaho mu rwego rwo kugeza ibiganiro ku Banyarwanda batandukanye.

Bimwe muri ibyo biganiro bizananyuzwa mu mirongo y’itangazamakuru ikoresha ikoranabuhanga ari na ho Abanyarwanda bazanatangaho ibitekerezo mu rwego rwo gukomeza kubaka Ubumwe, haba mu Banyarwanda baba mu gihugu n’ababa hanze mu mahanga.

Agira ati “Ibiganiro tuzatanga bigera hirya no hino ku isi kuko itangazamakuru ryacu rigera kure kandi ibyo biganiro bigenewe Umunyarwanda wese aho ava akagera, yaba uri mu Rwanda n’uba mu mahanga bose ni Abanyarwanda, bose bakwiye kurwanya no kwirinda amacakubiri kuko bazi ko ari yo ahanini yanatumye rimwe na rimwe hari Abanyrwanda babaye mu mahanga batarabishatse”.

Ati “Kwirinda bivuga kwanga ikintu cyakugeraho kuko ari kibi kikugirira nabi, amacakubiri n’ivangura ni bibi byagiriye nabi Abanyarwanda mu mateka yabo nta cyiza kizaturuka mu macakubiri.

Ni ngombwa kubirwanya kuko bivuze ko wowe ubwawe wirinda kuba wakurura amacakubiri cyangwa kwirinda ibyo, kandi birimo no kubibona ntubiceceke ukabirwanya ku buryo uba utanabikoze ntiwemere ko ubikorerwa”.

Avuga ko amacakubiri n’ivangura ari ibyaha, ku buryo usibye kubyirinda kuko bitugirira nabi ari n’ibyaha kandi bihanwa n’amategeko, kandi ko na bariya baba hanze bihisha kuko inzego zo hanze zitabakurikirana cyangwa n’iz’ u Rwanda zikaba zitarabageraho, bakwiye kumenya ko ivangura ribagirira nabi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge agaragaza ko byaba byiza kurushaho igihe buri Munyarwanda yemeye kubohoka ku macakubiri akemere kureka ibimutanya na bagenzi be cyane cyane urubyiruko, Abanyarwanda bose bagahabwa ikaze i Rwanda ntihagire uba ingwate y’ikinyoma kubera abagifite imigambi mibi batarabohoka kuko iyo buri wese abiharaniye arahinduka.

Agira ati “Hari abantu bagiye bitandukanya n’ingoyi y’ikibi harimo n’abasirikare bakuru, kandi bakiriwe mu Rwanda bagatsinda ikinyoma bakagana ukuri kandi bakiyemeza guhinduka, n’ushaka gukomeza kuba mu mahanga akiyemeza kureka kwanga ingobyi yamuhetse”.

Muri uku kwezi ko kuzirikana ku Bumwe n’Ubwiyunge, Abanyarwanda kandi bazanahurira mu bikorwa bitandukanye byubaka Ubumwe, birimo gutoranya Abarinzi b’Igihango mu bikorwa bidasanzwe byo guteza imbere ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu bihe bidasanzwe bya mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka