Isura ya ruswa yaranze ubuyobozi bwo muri Afurika igomba kuvaho - Minisitiri Habumuremyi
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, aremeza ko iki ari cyo gihe cy’uko ubuyobozi bwo mu bihugu bya Afurika bwiyambura isura ya ruswa no kudakorera mu mucyo bwakomeje kubaranga, bagakora ibyiza biteza imbere umugabane kuko nabyo babishoboye.
Ibi Umukuru wa Guverinoma yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 18/11/2013, mu nama mpuzamahanga yateraniye i Kigali yiga ku buryo muri Afurika haba imiyoborere myiza iganisha ku gufasha abakozi ba Leta mu mitangire myiza ya serivisi.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Afurika bwakomeje kureberwa mu ndorerwamo ya ruswa, ivangura, kwikubira n’ibindi. Iki nicyo gihe ko Afurika iva kuri iyo sira mbi y’ubuyobozi yayiranze maze igatera intambwe mu buyobozi bunoze, bufasha abakozi kandi bunatanga serivisi nziza.”
Minisitiri Habumuremyi yakomeje avuga ko nta gihe gihari cyo gutakaza mu kutayobora neza niba Afurika ishaka kugera ku iterambere rirambye. Yatanze urugero ku Rwanda rushimwa kuri iki gihe, avuga ko kugira ngo ibyagezweho bibe impamo ari ubwitange bw’ubuyobozi buriho.

Yavuze kandi ko abayobozi bo muri Afurika bakwiye guharura inzira y’abayobozi b’ejo hazaza, bagahanga udushya kandi bagatanga urugero mu gushyiraho udushya dutuma abaturage bishima.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yasabye ko aba bayobozi batakwibagirwa gushyiraho uburyo bwongera ubukungu, bugafasha abaturage kubaho neza, ariko byose bakabikora batirengagije ko umuti mwiza ari uturuka mu rugo aho kwigana iby’abandi gusa.
Iyi nama u Rwanda rwakiriye ni iya 35 y’ishyirahamwe ry’abakozi ba Leta n’abayobozi muri Afurika (AAPAM). Yahuriwemo n’impuguke n’abayobozi bo muri Afurika no ku isi, mu rwego rwo kuganira ku buryo bunoze abakozi ba Leta bakomeza gutanga serivisi zinoze ariko n’ubuzima bwabo bukaba bwiza.
Iri shyirahamwe ryashinzwe guhera mu 1978, rifite inshingano zo guteza imbere imiyoborere myiza n’imitangire myiza ya serivise. Uyu muryango unatanga igihembo cya AAPAM Award ku bantu babaye indashyikirwa mu kazi ku rwego rwa Afurika.
Emmanuel N. Hitimana
Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi
- Urukiko rwategetse ko Dr. Habumuremyi afungwa iminsi 30 by’agateganyo
- Dr. Habumuremyi yangiwe kuburanira mu muhezo
- Dr. Habumuremyi arahakana ibyaha aregwa, yasabye ko urubanza rubera mu muhezo
- MINEDUC yatangaje izindi Kaminuza ebyiri zahagaritswe
- Dr Habumuremyi yafunzwe ashinjwa gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu
- HEC siyo ifunga amashuri ahubwo ni twe tubyitera- Dr.Habumuremyi Damien
- CHENO irasaba aho gukorera hari ubwinyagamburiro
- Dr. Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yahawe inshingano nshya
- Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COMESA i Kinshasa
- Minisitiri w’Intebe yamuritse igitabo yamagana abanyepolitiki boretse u Rwanda bashingiye ku mazuru
- Minisitiri w’Intebe arizeza ko “Ndi Umunyarwanda” itagenewe gushyira inkeke ku Bahutu
- Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi yikomye abapfobya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”
- Minisitiri w’intebe arakangurira urubyiruko kuba ibisubizo ku bibazo aho kubitera
- Ministiri w’intebe yabwiye abashinjacyaha barahiye ko atari bo kamara nibadashishoza
- Gakenke: Minisitiri w’intebe yatangije kampanye y’iminsi igihumbi yo kurwanya imirire mibi ku mwana n’umubyeyi
- Minisitiri w’intebe arizera ko hari byinshi za kaminuza zakongera ku buhinzi bwo mu Rwanda
- Minisitiri w’Intebe yasuye abakomerekeye mu mpanuka yabereye i Kirehe
- Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyarwanda kumenya igihugu aho gupfusha wikendi yabo mu tubari
- Minisitiri w’Intebe yaterwaga ipfunwe na Leta zakurikiye ubwigenge
- “Nta mahane abatuye habi bagomba guteza, imibare iteye ubwoba”, Ministiri w’Intebe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo ariganirira ni uko ntawagira icyo amwibariza...ese yabanje agahera ku isumbana ry’imishahara mu gihugu cyacu akaba aretse kuvuga ibyo.Ubu se iyo Buruse zivanwaho kandi we ariyo yatumye agera aho ageze yumva nta soni afite...aha...isi ni siragumakoko.