Isuku y’abagore bafunze yatumye bemererwa gutereka umusatsi
Abagore bafungiye muri gereza ya Nyamagabe bagaragaza ibyishimo baterwa no kuba basigaye batunga umusatsi, bakarimba nk’abandi.
Barabitangaza mu gihe hashize imyaka itatu abagore bose bafungiye muri gereza zo mu Rwanda bemerewe gutunga imisatsi.
Ibyo bikaba byarashyizweho ubwo hatangizwaga gereza z’abagore zihariye mu mwaka wa 2014.
Mbere y’uwo mwaka abagore bose bajyaga gufungwa babanzaga kogoshwa, ntihagire umusatsi na muke basiga ku mutwe.
DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Komiseri mukuru wungirije w’urwego rw’amagereza, avuga ko abagore bafunze bemerewe gutereka imisatsi kuko nta tegeko ririho rivuga ko umugororwa akwiye kogoshwa.
Agira ati “Urebye abagororwa bogoshwa mu rwego rwo guharanira isuku, kandi abagore bacu barayigira. Ikindi, byagaragaye ko kuba umugore afunze biba bihagije nk’igihano.”
Muri gereza ya Nyamagabe hafungiye abagore 1796. Iyo uyigezemo usanga abagore bayifungiyemo bafite umusatsi uringaniye kandi ufite isuku. Hari n’abafite imisatsi miremire ku buryo mu gihe cy’ibirori batega ingori.
Bavuga ko icyo cyemezo cyabashimishije kuko ngo kugira umutwe usa n’uw’abagabo bitabanezezaga.
Umwe muri bo agira ati “Batwemereye kuzajya dutereka mukeya, abafite imvi dushyiramo na kanta tukumva tuberewe. Rwose abakuyeho kwiharanguza badushubije agaciro.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|