Israel yemereye amahugurwa imishinga itanu y’ikoranabuhanga y’Abanyarwanda

Guverinoma ya Israel yemereye amahugurwa imishinga itanu mishya y’Abanyarwanda, igaragaza udushya mu ikoranabuhanga.

Ines Muhoza agaragariza umushinga wa App ya Vuga TV Mobile abashoramari
Ines Muhoza agaragariza umushinga wa App ya Vuga TV Mobile abashoramari

Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017,mu nama yiga ku iterambere rya Afurika binyuze mu ikoranabuhanga "Transform Afrika".

Ubwo bamwe bari bakurikiranye inama ya Transform Africa 2017 ibaye ku nshuro yayo ya 3 mu Rwanda, urubyiruko rufite imishinga mishya y’ikoranabuhanga rwari ruri mu kindi kiganiro kiswe “Face The Gorilla” cyabahuzaga n’abashoramari ngo barebe ko bayitera inkunga ikabyazwa umusaruro.

Mu mwaka wa 2015 mu kiganiro nk’icyo, abana babiri b’abavandimwe b’Abanyarwanda bagaragaje umushinga wabo w’ikoranabuhanga ryo kohereza no kwakira amafaranga (Mobile Money) nta kiguzi.

Umushinga wabo warakunzwe cyane wemererwa inkunga ya miliyoni y’Amadorari muri Silicon Valley, agace ko mu Majyaruguru ya San Fransisco muri USA kateye imbere mu ikoranabuhanga.

Mu mishinga mishya y’ikoranabuhanga yerekanywe muri uyu mwaka igashimwa, ba nyirayo bazerekeza muri Israel mu minsi iri mbere, bahabwe amahugurwa yo kunononsora iyo mishinga, kugira ngo igezwe ku isoko iteguye neza.

Muri iyo mishinga harimo itsinda “Ibaze Group” ryakoze ikoranabuhanga ryo kurwanya Nkongwa “Army Worm”, yibasiye cyane amahegitari y’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga aho byasabye ko RDF nayo yinjira mu rugamba rwo guhashya iyo Nkongwa.

Iryo tsinda ryaraye rihawe Amadorari y’Amerika ibihumbi 35 muri “Face the Gorillas”.

Arsene Simbi, umwe mu bakoze iyo Application, nyuma y’uko umushinga wabo uterwa inkunga, yagize ati “Kompanyi yacu yari yarashoboye gukora imodoka igenda hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli.

Iyo nkongwa ije rero, twahise dutekereza uburyo bwo gutera umuti mu myaka hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.”

Kugira ngo bashobore kubona umuti umwe, nk’uko akomeza abivuga, ngo bisaba ibihumbi 50Frw, kandi barateganya gutangirana n’abahinzi ibihumbi 8 na 277 bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abo banyeshuri bakoze uwo mushinga babwiye abashoramari ko bakeneye nibura ibihumbi 50$ (ni ukuvuga miliyoni 41Frw) kugira ngo bakore imiti ibarirwa mu bihumbi umunani (8,000 units).

Ruzibiza na Simbi bari kumwe n’izindi kompanyi umunani, zose ni iz’abanyeshuri biga ibijyanye n’amashanyarazi.

Mu gihe kitarenze iminota ibiri bakurikirana uyu mushinga wo gutera imiti mu bihingwa hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, abantu batanu bari bayoboye icyo kiganiro bahamije ko bumvisemo imishinga ikomeye yabyara ubucuruzi.

Itsinda ryiyemeje kuzarwanya nkongwa idasanzwe rikoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba
Itsinda ryiyemeje kuzarwanya nkongwa idasanzwe rikoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba

Yariv Cohen, Umuyobozi wa Kompanyi Kaenat yo muri Israel, agira ati “Sinari nakabonye umushinga nk’uyu kandi mba mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Tuzabafasha mu gukwirakwiza iyo miti dushyira ingufu mu kureba uburyo bwatuma iyo serivisi ishoboka.”

Umunyemari Eugene Nyagahene, ushora imari ahanini mu ikoranabuhanga, yemeye gutanga ibihumbi 35$ muri uwo mushinga ariko agafatamo imigabane ingana na 25%, ariko nyuma y’ibiganiro byarangiye yemerewemo 20% by’imigabane.Kompanyi ya Kaenat, yo yahise ishyiramo ibihumbi 10$.

Abayoboraga ikiganiro banakurikiye umushinga wiswe VugaTV, wa kompanyi ishaka gukora ibijyanye na televiziyo.

Undi mushinga wari HelloJob, umushinga ugamije guhuza abashomeri n’abatanga akazi.

Hari kandi imishinga ibiri yombi ikora ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Iyo mishinga “Tantine na Umbrella, abari bayoboye ikiganiro basabye ko yakwihuza kugira ngo irusheho kugira ingufu no gukurura abashoramari dore ko Tantine yonyine yavugaga ko ikeneye Amadorari ibihumbi 25.

Ines Umuhoza, umwe mu bakoze App ya VugaTV, na we yatezwe amatwi cyane n’abashoramari birangira bemeye gushoramo ibihumbi 100$ mu gihe uwo mushinga wanozwa neza kandi ukagaragaza uko uzacuruza.

Abadipolomate bo muri Ambasade ya Israel mu Rwanda bemereye umuntu umwe muri buri mushinga kuzajya gukurikira amahugurwa muri Israel yo kureba uko bateza imbere imishinga yabo bakayibyaza ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka