Israel: Abitwaje intwaro bishe abantu batatu abandi benshi barakomereka

Abantu bitwaje intwaro, bivugwa ko ari abavandimwe babiri bakomoka mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu, bagabye igetero aho imodoka za bisi zihagarara, batangira kurasa mu bantu bari bategereje imodoka, bica batatu abandi 13 barakomereka.

Abantu batatu barashwe muri Yeruzalemu barapfa mu gihe impande zombi zari zemeye kongera iminsi y'agahenge
Abantu batatu barashwe muri Yeruzalemu barapfa mu gihe impande zombi zari zemeye kongera iminsi y’agahenge

Ikinyamakuru The Guardian cyanditse ko abo bagabo babiri bavukana bagabye igitero, nk’uko byemejwe n’urwego rw’ubutasi rwa Israel ‘ Shin Bet Security Agency’ ari uwitwa Murad Namr w’imyaka 38, na Ibrahim Namr, w’imyaka 30, bikaba bivugwa ko bombi bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas. Abo bagabye igitero nabo bahise baraswa bombi bagwa aho.

Ni igitero cyagabwe mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2023, nyuma cyaje kwigambwa na Hamas, ivuga ko cyagabwe mu rwego kwihimura “ ku byaha birimo gukorwa muri Gaza byo kwica abana n’abagore ”.

Amashusho yafashwe na ‘camera’ z’umutekano agaragaza abo bagabo babiri basohoka mu modoka saa 7h 40 za mu gitondo ku isaha yo muri Israel, batangira kurasa, abantu batangira kwiruka bahunga kubera ubwoba, abo bagabo nabo biruka basubira mu modoka nk’uko byatangajwe na Polisi.

Urwego rw’ubutasi rwa ‘Shin Bet agency’ rwavuze ko abo bagabo bombi bari barigeze gufungwa mu bihe bitandukanye kubera ibikowa by’iterabwoba.

Icyo gitero cyahitanye abantu muri Israel, cyagabwe mu gihe impande zombi zari zemeranyijwe kongera iminsi irindwi (7)y’agahenge ko kuba intambara irimo kubera muri Gaza ihagaze.

Israel yatangije intambara muri Gaza mu rwego rwo kurwanya umutwe wa Hamas wagabye igitero muri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka