Isoko mpuzamipaka rya Rusumo rirafungura imiryango muri Mata - Mayor Rangira
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko isoko mpuzamipaka rya Rusumo rifungura imiryango muri Mata uyu mwaka, uretse abacuruzi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga, cyane Abatanzaniya nabo bakaba bemerewe kurikoreramo ubucuruzi bwabo.
Avuga ko iryo soko ryubatswe hagamijwe guteza imbere ubuhahirane bw’abaturage n’abacuruzi, cyane abegereye igice cy’umupaka haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Tanzaniya.
Avuga ko iryo soko ryakabaye ryaratangiye gukorerwamo, ariko kubera ikibazo cya Covid-19 ryifashishwa mu kwakira abantu bagaragaweho ubwandu bashyizwe mu kato.
Yongeraho ko ubu ibyari byarangiritse birimo gusanwa kun buryo mu mpera za Mata uyu mwaka iryo soko ritangira gukora.
Ati “Ubu harimo gusanwa utuntu duto twari twarangiritse ariko turateganya ko mu mpera z’ukwezi kwa kane ko ryaba rikora. Amakipe y’akarere, MINICOM, Immigration na RRA yatangiye gukorana n’abacuruz,i ku mikorere n’imikoranire y’uko ryakora kandi turizera ko igihe navuze rizaba rikora.”
Rugema Eric, umwe mu bacuruzi ku mupaka wa Rusumo, avuga ko aho basanzwe bakorera hari habi mu makontineri, ku buryo uretse ibicuruzwa byangirikaga kubera ubushyuhe, n’abacuruzi ubwabo bakoreraga ahantu hadatuma bakora neza.
Avuga ko isoko bubakiwe niritangira gukora babifitemo inyungu nyinshi, kuko bazaba bakorera ahantu heza kandi hagari ndetse hadatuma ibicuruzwa byabo byangirika.
Agira ati “Aho twakoreraga ni muri za kiyosiki, mu byuma, ahantu hashyushye cyane ariko urabona hano ni heza kandi ni hagari. Turizera ko tuzabona n’abakiriya kuko nabo ubwabo bazaba badusanga ahantu hisanzuye kandi heza cyane.”
Ni isoko rigizwe n’ibyumba 54 bicururizwamo ibintu bisanzwe, ahacururizwa ibiribwa, ubuhunikiro bw’ibicuruzwa ndetse n’amacumbi ku bifuza kurara hafi n’umupaka, cyangwa abahageze bwije ku buryo batakwambukiranya umupaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|