Isibo yahize izindi mu Karere ka Nyarugenge yahawe inka

Ku wa Gatandatu tariki ya 05 Ukuboza 2020 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubwitange mu Karere ka Nyarugenge, hatanzwe inka y’Indashyikirwa ku Isibo y’Ubutwari yo mu Mudugudu w’Ituze, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima nk’Isibo yahize andi 3061 yo mu Karere ka Nyarugenge.

Inka yahawe Isibo yahize izindi muri Nyarugenge
Inka yahawe Isibo yahize izindi muri Nyarugenge

Uyu munsi Mpuzamahanga w’Ubwitange wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya 7 Insanganyamatsiko y’ uyu munsi ikaba igira iti: "Twese hamwe ntacyo tutageraho dukoresheje Ubwitange /Ubukorerabushake.

Iyi Sibo yahembewe ibikorwa by’indashyikirwa yakoze birimo kubakira umuturage witwa GASIGWA Jean inzu igeze ku musozo, kugira 100% y’ ubwitabire muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza no gutanga mu yandi masibo inkunga ku baturage bafite ikibazo cyo kubona Ubwisungane mu kwivuza no kwitabira gahunda ya EJO HEZA. Yakurikiwe n’Isibo y’Ubutwari yo mu Mudugudu wa Kamatamu , Akagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere, naho iya Gatatu iba isibo y’ Indashyikirwa yo mu Mudugudu wa Misibyamu Kagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo gutera irangi inzu yubatswe
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo gutera irangi inzu yubatswe

GASIGWA Jean wubakiwe inzu akaba umuturage wo muri iyi Sibo y’Ubutwari mu Mudugudu w’Ituze yagaragaje ko atari azi Isibo icyo ari cyo ariko ashima Ubuyobozi bwashyizeho iki gikorwa kuko ari uburyo bwo gufatanya no kuzamurana. Yagize ati “Kubera uburyo nari narihebye nararaga hejuru y’inzu kugira ngo itangwira, ariko kuva Isibo y’Ubutwari yatekereza kunyubakira byampaye ishema kandi biba n’ishema ku baturage bose nanjye mfata umugambi wo gusubira ku murongo.

Nk’uko bigaragazwa n’abaturage, uyu Gasingwa ni imfubyi akaba yari yarishoye mu biyobyabwenge ku buryo bukomeye ndetse akanagira itsinda yabanaga na ryo ku buryo batezaga umutekano muke muri ako gace.

Habyarimana Naphtal, umwe mu baturage b’Iyi Sibo yagaragaje ko nk’Isibo bicaye bakabona uko GASIGWA Jean asa nk’ubangamye muri iyi Sibo aho yazanaga abanywi b’ibiyobyabwenge mu cyasaga n’itongo. Abatuye muri ako gace ngo biyemeje kongera kumwubakira no kumufasha bakareba niba yakongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa aganira na Gasigwa (wambaye ishati y'umweru)
Umuyobozi Nshingwabikorwa aganira na Gasigwa (wambaye ishati y’umweru)

Yagaragaje ko inzu bamwubakiye ifite ibyumba 7 birimo ibice bitatu aho kimwe azakibamo ibindi babiri bigakodeshwa bigashobora kumuha ubushobozi bwo kubaho kandi ngo biteguye no kumufasha kuba yakwiga imyuga.

Muri gahunda y’imitoreze mishya hashyizweho Isibo, ikaba Urwego ruri munsi y’Umudugudu rugizwe n’ ingo hagati ya 15 na 20, muri izo ngo abaturage bakaba bashyirwa mu ngamba 6.

Ibirezi : abana bafite kuva ku myaka itanu ku manura
Imbuto : Kuva ku myaka 6 kugeza 12
Indirira :13 kugeza 18
Indahangarwa :19 kugeza kuri 35
Ingobokarugamba : 36 kugeza 55
Inararibonye : kuva ku myaka 56 kuzamura.

Umuyobozi Nshingwabikorwa yagejeje ijambo kubitabiriye igikorwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa yagejeje ijambo kubitabiriye igikorwa
Iyi Sibo yanahawe icyemezo cy'indashyikirwa
Iyi Sibo yanahawe icyemezo cy’indashyikirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka