Isi yose yahagurukiye kugabanya impanuka zifitanye isano n’akazi

Kuva tariki ya 07 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019, mu Rwanda harabera inama ihuriza hamwe impuguke ziturutse hirya no hino ku isi, inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa. Ni mu rwego rwo kuganira ku mabwiriza y’ubuziranenge arebana no kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi.

Muri iki gihe isi yose yahagurukiye kugabanya impanuka zifitanye isano n’akazi umuntu akora ahubwo hakabungabungwa ubuzima bw’abakozi hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kugera ku ntego z’ikinyagihumbi. Isi yose kandi yiyemeje guteza imbere umurimo kuri bose habungabungwa ubuzima bw’abakozi no guhanga imirimo itagira ingaruka mbi ku buzima bw’abayikora.

Mu rwego rwo gushyigikira iki cyerekezo, Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki y’Igihugu igamije kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi, ndetse ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kigira uruhare mu gushyiraho amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge arebana n’uburyo bwo kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi.

Ubwo hatangizwaga iyo nama mpuzamahanga, umuyobozi mukuru w’ikigo gitsura ubuziranenge (RSB) Murenzi Raymond, yavuze ko ayo mabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi akwiye kubahirizwa ahantu hatandukanye nko mu bigo bitanga amashanyarazi, mu nganda n’ahandi.

Yagize ati “Numva ari byiza ku gihugu cyacu cy’u Rwanda kuko aya mabwiriza twamaze kuyashyira ku rutonde rw’ayemewe na Leta ku buryo yatangiye gusobanurirwa ibigo bitandukanye. Muri uku kwezi kwa cumi twatangiye ubukangurambaga ndetse ibigo bikatubwira uko biyashyira mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “ hari amabwiriza yari asanzwe ahari muri politiki y’u Rwanda mu mategeko arenga 300 afite aho ahurira n’ubuzima n’umutekano by’abakozi ariko hakabaho n’amabwiriza y’ubuziranenge afasha gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubuzima n’umutekano kugira ngo ibigo biyakoreshe ndetse ibiyakoresha bihabwe ubiziranenge bityo bigire isura nziza ari imbere mu gihugu cyangwa igihe byohereje ibicuruzwa byabyo mu mahanga bimenyekane ko bifite amabwiriza y’ubuziranenge abigenga”

Imibare itangwa n’urwego mpuzamahanga rushinzwe umurimo ( the International Labour Organization (ILO), igaragaza ko abakozi bangana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 780 bapfa buri mwaka bazize impanuka zituruka ku kazi naho miliyoni 374 bahura n’indwara zituruka mu kazi bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva na kera,ntako Isi yose itagize ngo ikureho IBIBAZO byuzuye isi,ariko byaranze.Urugero,urugero rwiza ni United Nations bashinze.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 8-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka