Ishyirahamwe ry’ibigo bitwara abagenzi ryemera ko hakiri amakosa muri iyo serivisi

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rigizwe n’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), butangaza ko bwagejejweho amakosa akorwa n’ibigo bitwara abagenzi, ahanini ibitubahiriza amasaha.

Abayobozi b'ibigo bitwara abagenzi mu nama yabahurije i Rubavu
Abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi mu nama yabahurije i Rubavu

Bamwe mu bagenzi bagaragaza ikibazo cy’imodoka zitubahiriza amasaha, ndetse bakavuga ko hari n’izigurana abagenzi.

Kanakuze, umubyeyi ukoresha umuhanda wa Rubavu-Muhanga, avuga ko imodoka zitubahiriza amasaha ndetse zigenda zihagarara cyane zikicira gahunda abagenzi.

Ati "Abagenda mu muhanda Rubavu-Muhanga turacyafite ibibazo byo kubona imodoka zubahiriza amasaha, zitagenda zihagarara, ndetse hari ubwo ugera mu nzira bakakugurana."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ATPR, Ruhamiriza Eric, yatangarije Kigali Today ko n’ubwo Covid-19 yabakomye mu nkokora kubera guhagarika ingendo igihe kinini, ngo ibigo bitwara abagenzi birimo kwitegura kongera kunoza imikorere kugira ngo bashimishe abagenzi.

Agira ati "Nk’uko mubizi, ingendo ni imwe muri serivisi zabangamiwe na Covid-19, ingendo ntizakozwe, abaguze imodoka bahuye n’ibibazo, abakozi ntibari borohewe kandi n’imodoka kumara igihe zidakora zihura n’ibibazo. Ikindi uko twakoze, twagiye dutwara abantu bakeya bidutera ibihombo."

Ruhamiriza Eric avuga ko ingaruka zatewe na Covid-19 mu gutwara abagenzi zitararangira, bakomeje kuzamura urwego rwa serivisi, cyane ko bemera ko hari ibitaragerwaho neza.

Ruhumuriza Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ATPR
Ruhumuriza Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ATPR

Ati "Ikijyanye no gutanga serivisi hari aho tutabikora neza, nk’uko byagiye bigaragazwa n’abayobozi. Twifuza kubikosora nko kubahiriza amasaha, aho tuganira n’ibigo kubahiriza amasaha no kugira imyitwarire myiza mu batwara abagenzi."

Ruhumuriza avuga ko hari ibindi bibazo bagomba gushakira igisubizo, nko guca umuco w’abazwi nk’abakarasi bahutaza abagenzi mu kubinjiza mu modoka.

Ibyo byavugiwe mu nama ihuza abanyamuryango ba ATPR yabereye mu Karere ka Rubavu, baganira ku kunoza serivisi zihabwa abagenzi. ATPR igizwe n’ibigo 26 bitwara abagenzi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka