Ishyaka PSR rizihatira ko hashyirwaho urukiko rw’umurimo rwihariye

Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatangaje gahunda nshya rigomba kugenderaho mu matora, ndetse no mu myaka itanu iri imbere, aho rivuga ko rizaharanira ko hashyirwaho urukiko rw’umurimo rwihariye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 18/06/2013, ishyaka PSR ryatangaje ko mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013 na nyuma yayo mu gihe cy’imyaka itanu rizagendera ku guteza imbere umurimo, abakozi n’amasendika; guharanira ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore no guteza imbere ubuhahirane n’ubufatanye n’ibindi bihugu cyane cyane ibiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa PSR, Hon. Rucibigango Jean Baptiste, yatangaje ko politiki y’umurimo n’abakozi ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere.

Hon. Rucibigango Jean Baptiste umuyobozi w'ishyaka PSR.
Hon. Rucibigango Jean Baptiste umuyobozi w’ishyaka PSR.

Ati “Ikibazo cy’umurimo kiri mu bibazo by’ingorabahizi biremereye isi muri iki gihe bitewe n’ihungabana ry’ubukungu.

Ni yo mpamvu ishyaka ryacu riharanira ko hashyirwaho uburyo bwiza bwo gukora buteza imbere umurimo, korohereza ishoramari haharanirwa guteza imbere ibikorwaremezo n’igabanyuka ry’imisoro kandi hagasakazwa amategeko agenga umurimo ku bakozi n’abakoresha”.

Ku birebana na politiki y’amasendika, Hon Rucibigango atangaza ko mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo, abakozi bagiye bishyira hamwe bashinga amasendika ngo babigaragarizemo kandi babone ubuvugizi. PSR iharanira ko amasendika yagira imbaraga kandi hakabaho urukiko rwihariye rw’umurimo.

Mu rwego rwo gukuraho inzitizi zihariye muri Politiki y’umurimo, PSR isanga mu gihe cyo gusuzuma ubushobozi bw’umukozi, hakwiye gushyirwaho itsinda ry’abo bakorana bagakora iryo suzuma kandi hakwiye kubaho gahunda ihamye mu ivugurura ry’abakozi.

Bamwe mu bayobozi b'ishyaka PSR mu kiganiro n'abanyamakuru.
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PSR mu kiganiro n’abanyamakuru.

Akomeza agira ati “ku birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, mu nzego zose abagore bagombye kugenerwa nibura imyanya iri ku kigereranyo cya 50%, kandi hagashyirwaho imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zose mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore”.

Ku birebana n’uko ishyaka PSR rizitwara mu gihe cy’amatora, Hon Rucibigango Jean Baptiste atangaza ko bataragaragaza niba bazifatanya n’andi mashyaka cyangwa se niba PSR iziyamamaza ku giti cyayo. Ati “ibyo bizatangazwa nyuma y’uko haba ibiganiro hagati y’imitwe ya Politiki, twe nta mwanzuro turafata ibyo biganiro bitarakorwa”.

Ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ryashinzwe mu 1991, ryemerwa mu mategeko n’Iteka No 32/04.09.01 rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini ryo ku wa 30 Ukwakira 1991, ryandikwa mu Igazeti ya Leta No 4/1992 yo ku wa 15 Gashyantare 1992.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewe, dore ishyaka naho ureke ayandi! Ishyaka rishaka gushyira imbere inyungu z’abashoramari ritanibagiwe guha ingufu sendika z’abakozi!? Ntiraririye, iri hurizo ryangora cyane kuritorera inyishu.

Mafene yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

ariko psr icya mbere ibarizwa mu rwanda? icya kabiri ibibazo yavuga yakemuye n’ibihe/ icya gatatu ese aho umuturage wo mucyaro arayizi? muge mwicecekera mwikorere ibibaha inyungu zanyu naho kwitwaza abakozi abakozi se mwabamariye iki? ntashyaka nzatora kuko ukora ndamuzi

agahinda yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

ariko psr icya mbere ibarizwa mu rwanda? icya kabiri ibibazo yavuga yakemuye n’ibihe/ icya gatatu ese aho umuturage wo mucyaro arayizi? muge mwicecekera mwikorere ibibaha inyungu zanyu naho kwitwaza abakozi abakozi se mwabamariye iki? ntashyaka nzatora kuko ukora ndamuzi

agahinda yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ni ikifuzo sha, nta mbaraga

Ndabaga yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka