Ishyaka PDI ryemeje ko rizashyigikira Perezida Kagame mu matora ya 2024

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryatangaje ko rishimira Perezida Paul Kagame kuba yaremeye kuzongera kuba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha ya 2024, rinamwizeza ubufatanye buhoraho ndetse n’uko rizamushyigikira.

Abakuriye ishyaka PDI nyuma y'inama
Abakuriye ishyaka PDI nyuma y’inama

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana ku wa 23 Nzeri 2023, rivuga ko bishimiye kuba Umukuru w’Igihugu azongera kuba umukandida mu matora ataha. Rivuga ko yasubije ubusabe bw’Abanyarwanda akemera gukomeza kubajya imbere mu gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’Igihugu.

Iri shyaka rivuga ko kuva mu 2003 ryiyemeje kuba inyuma ya Perezida Kagame, mu gihe cyose yatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bati “Igihe cyose Nyakubahwa Paul Kagame azatanga kandidatire ku myanya wa Perezida wa Repubulika, PDI izamushyigikira kugira ngo akomeze kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda ubusugire bw’Igihugu no guhesha agaciro Igihugu binyuze mu iterambere na demokarasi yumvikanyweho kandi itagira uwo iheza”.

Iri tangazo risohotse mu gihe hagati muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yemeje ko aziyamamariza manda ya kane nk’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu 2024.

Aganira n’Ikinyamakuru Jeune Afrique yarabishimangiye agira ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni na ko bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ishyaka ni RPF gusa.Andi mashyaka icyo yishakira gusa ni ubaha umugati nta kindi.Kandi RPF izawubaha.Gusa byaba byiza beruye bakemera ko amashyaka yabo aba ku zina gusa.This is hypocrisy.

rutebuka israel yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka