Ishuri rya Les Poussins ryahaye imfashanyo abahuye n’ibiza

Abanyeshuri n’abarezi b’ishuri ryigenga ryitwa Les Poussins basuye banaremera abaherutse kwibasirwa n’ibiza bo mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Abanyeshuri ba Les Poussins bari bitwaje inkunga zitandukanye
Abanyeshuri ba Les Poussins bari bitwaje inkunga zitandukanye

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero bwashyikirijwe iyo nkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, bwishimiye cyane kubona abantu batandukanye baza babagana mu rwego rwo kubafata mu mugongo, kubahumuriza no kubafasha guhangana n’ingaruka ibyo byago byabagizeho, by’umwihariko ariko bishimira cyane kubona abana bato bafata iya mbere bakaza gusura barumuna babo bagize ibyago.

Abana biga mu ishuri rya Les Poussins bagaragaje ko bakoze uko bashoboye kose babifashijwemo n’ababyeyi babo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, maze babasha kwigomwa bimwe mu byo batunze babigenera bagenzi babo bagizweho ingaruka n’ibiza.

Mu byo babashyiriye harimo imyenda y'abana n'abakuru
Mu byo babashyiriye harimo imyenda y’abana n’abakuru

Uwitwa Gatsinzi wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami rya Les Poussins rikorera i Kigali, agaragaza ko yishimiye cyane kuza gutera inkunga abahuye n’ibiza, agaragaza ko kuba baraje kubasura byaturutse ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda batozwa n’ubuyobozi bw’Igihugu, ubw’ishuri n’ababyeyi babo.

Yagize ati “Badutoza gukundana no gufashanya mu bihe byose, kandi tugafasha abo tuzi n’abo tutazi. Ni muri urwo rwego njye na barumuna banjye, twasabye ababyeyi kuduha amafaranga yo kugura imyenda n’inkweto, kugira ngo tubashe kubona inkunga twazanye hano”.

Mugenzi we Keza Muzima Lydivine ufite imyaka 14, na we yagaragaje ko yishimiye kwifatanya n’abandi bana gutera inkunga abagizweho ingaruka n’ibiza, ati “Ibiza byaje bibatunguye, iyi nkunga twabageneye izabafasha kongera kwiyubaka kuko mu biza babuze ibintu byinshi birimo ababo bazize ibiza, imitungo itandukanye, ndetse n’amatungo yabo.”

Bunzigiye uyobora ikigo avuga ko buri mwaka bagira igikorwa cy'urukundo bakora
Bunzigiye uyobora ikigo avuga ko buri mwaka bagira igikorwa cy’urukundo bakora

Bunzigiye Diane, Umuyobozi wa Les Poussins na we yagaragaje ko gufasha biri mu ndangagaciro za Les Poussins, kandi ko biri mu byo batoza abana bahiga, kandi ko buri mwaka abana bahiga bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo birimo no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abandi bana batishoboye.

Ku bijyanye n’igikorwa cyo gufasha abahuye n’ibiza, Bunzigiye Diane yagaragaje ko inkunga batanze igizwe n’imyenda n’inkweto zifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko kandi ko banageneye abo baturage andi mafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri, azabafasha kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.

Na we yagaragaje ko iyi nkunga yavuye mu bushobozi bw’ishuri bufatanyije n’ababyeyi barerera mu kigo cya Les Poussins, baba abiga mu ishami rya Kigali, ishami rya Rubavu, n’irikorera i Muhanga.

Yasoje asaba abahuye n’ibiza gukomera ariko kandi ababwira ko bagize amahirwe bakagira ubuyobozi bwiza, bityo abashishikariza gukura amaboko mu mifuka bagakora batikoresheje kugira ngo ubuzima bwongere bukomeze nk’uko byari bisanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste wabanje gushimira Les Poussins ku nkunga babateye, agaragaza ko n’ubwo mu biza hononekaye byinshi ariko kandi urugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe no gusana ibyangiritse rukomeje.

Nzabahimana avuga ko abaturage batangiye gusubira mu buzima busanzwe
Nzabahimana avuga ko abaturage batangiye gusubira mu buzima busanzwe

Yagize ati “Abaturage bacu turabasaba gufata neza ubufasha bahabwa, mu byo bahabwa haba harimo n’amafaranga, na Les Poussins baduhaye amafaranga. Aya mafaranga tuyaha abaturage bacu akabafasha gusubira mu buzima busanzwe, nko kuzahura ubucuruzi bakoraga, gusana amazu yangiritse, no gukemura ibindi bibazo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Yasoje agaragaza ko kugeza ubu hari icyizere cy’uko mu minsi mike bazaba basubiye mu buzima busanzwe, babikesha inkunga zitandukanye bahabwa n’ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abandi bantu babagana umunsi ku wundi.

Abaturage babwiye umuyobozi wa Les Poussins ko bishimiye uko baje kubafata mu mugongo
Abaturage babwiye umuyobozi wa Les Poussins ko bishimiye uko baje kubafata mu mugongo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka