Ishuri ntirisimbura ababyeyi - Padiri Consolateur

Padiri mukuru wa Paruwase ya St Michel, Consolateur Innocent, yahaye ababyeyi impanuro zibafasha kurera no gutoza abana, bakazabasha guhangana n’ibibazo abantu bahura nabyo mu buzima.

Padiri Consolateur Innocent
Padiri Consolateur Innocent

Mu kiganiro yagiranye n’ababyeyi barerera mu Ishuri St Paul International School, ryashinzwe na we, Padiri Consolateur yibukije ababyeyi ko ishuri ritabasimbura. Yavuze ko muri iki gihe ababyeyi bataye inshingano kubera gushakisha ubuzima, ariko ko bidakwiriye, kuko Kurera aribyo bitandukanya umubyeyi n’inyamanswa kuko nazo zibyara ariko ntizirere.

Yagize ati “Ntabwo turera abana bazakomeza kugendera mu kigare, mu Gifaransa niho babivuga neza, aho bagira bati “D’un enfant Roi a l’enfant soldat”, bisobanura ko umuntu atangira ari umwana muto, ari Umwami, abantu bose bagomba kumwitaho, bakamushyigikira, bamurangariye, buri wese amuha icyo ashaka”.

Akomeza ati “Ariko icyo tumuha ni intwaro z’ubuzima, agasohoka mu maboko yacu ari umusirikare uhamye ugomba kurengera ubuzima”.

Padiri Consolateur mu kwibutsa ababyeyi impamvu zo kurera neza, yababajije icyo Igihugu kizabashimira.

Ati: “Ni iki Igihugu kizagushimira? Ni uko wabaye Agoronome mwiza, Minisitiri mwiza, umusirikare mwiza, umuganga mwiza, n’ibindi? Ukabyara nturerere Igihugu? Icyo ukorera umwana ni cyo azagusubiza ejo hazaza ni nacyo azakorera Igihugu. Amashuri yabaho, atabaho ababyeyi bahozeho kandi bazahoraho”.

Padiri Consolateur avuga ko kubyara ari byiza ariko kurera bigasumbaho, ndetse yibutsa ababyeyi kuzirikana ko kurera aribwo butumwa bwa mbere babereyeho ku Isi.

Avuga ko umutima n’ubumenyi bigendana, ndetse ko habuzemo kimwe umuntu aba atuzuye, ariko ikibanza ari umutima.

Yatanze urugero abaza ababyeyi ati: “Uwaguha umwana uzi imibare, uzi Igifansa, uvumbura ibintu n’ibindi ariko yahura na nyina akamusambanya cyangwa yahura na mwene nyina akamutera icyuma, cyangwa n’undi wese bigacika, uwo ni umwe. Akaguha n’undi utazi gusoma no kwandika, utazi kubara ariko ufite umutima wa kimuntu, ukunda abantu akamenya umuryango, wafata uwuhe ukareka uwuhe? Ababyeyi basubije ko bahitamo uwa kabiri utazi siyanse n’imwe.

Na we yabasubije ati “Tugize umwana wujuje byombi nibyo byaba byiza, ndetse nibyo St Paul International School yifuza”.

Yasabye ababyeyi ko habaho kurengera abana no kubagira abantu nya bantu ,bihereye mu rugo kuko ariho umwana yigira kuba umuntu.

Yibukije ababyeyi ko ibibazo by’amakimbirane n’intonganya bafite mu ngo zabo ari uguhekesha abana babo imisaraba, mu gihe urugo arirwo shuri rya mbere, ariho umuntu yigira ubuzima, kubaho no kubana.

Yagize ati “Niba hari n’ibibazo mufite, nimuze mutwegere, tubiganire kugira ngo turengere abana, ariko mwibuke ko ishuri atari ubuhungiro.”

Yavuze ko yashinze ishuri atagambiriye gucuruza, ko ahubwo nk’umwepisikopi, yari agamije kugarura indangagaciro za kimuntu zagendaga zikendera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka