Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 63 y’amavuko.

Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoje u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

Umuryango mugari wa Kigali Today ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

Perezida Kagame yujuje imyaka 63 y'amavuko
Perezida Kagame yujuje imyaka 63 y’amavuko

Dore uko abantu batandukanye bamwifurije isabukuru:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Happy birthday to my excellent present p kagame 🌹🎂🍿🍦🍪

Ladislas yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

happy birth day for H.E Paul kagame

Tuyisime phocas yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

isabukuru nziza mubyeyi wacu komeza urambe kandi udufashe gutera imbere

jacky yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Siku njema ya kuzaliwa mwenye heshima

Muhigana Theophile yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Binyibukije iyo mbonye PK atambutse mu modoka cg ari kuvuga ijambo kuri TV. Njya kumva nkumva ngize akanyamuneza nkako ngira iyo ndebye ku ikarita y’Isi, nkabona ahari u Rwanda. (Mu myaka ishize hari n’igihe najyaga nitegereza, nabona ari hafi kunyura mu muhanda, nkava muri bus, nkajya ku cyapa ngategerezaaa, hakaba ubwo atambutse nkishima, hakaba nubwo nyuma y’amasaha binyobeye nkongera nkitegera bus ngakomeza urugendo...)
Isabukuru Nziza ku Mukuru w’Igihugu cyacu u Rwanda

K yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

@ Muhigana Theophile,ni byiza gukunda umuntu ukomeye nka Kagame.Gusa ibyo ukora babyita culte de la personnalite (person worship.Tugomba kwemera ko umuntu ari umuntu nyine.Ntidukabye kumufata uko atari cyangwa ngo twumve ko atameze nk’abandi.Tukibuka ko igihe kigera akagenda burundu ndetse akibagirana.

cyemayire yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Nubwo Birthday ishimisha benshi,ngewe intera ubwoba.Kubera ko uko bwije uko bukeye,umuntu agenda asaza yegera urupfu.Gusa nemera ntashidikanya yuko abantu bakora ibyo imana ishaka izabazura ku munsi wa nyuma.Niyo mpamvu nshyira imbaraga nyinshi mu gushaka imana.Kubera ko ijambo ryayo rivuga ko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

karasira yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka