Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, yujuje imyaka 61 y’amavuko.

Perezida Kagame yujuje imyaka 61 y'amavuko
Perezida Kagame yujuje imyaka 61 y’amavuko

Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora iguhugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoje u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

Umuryango mugari wa Kigali Today ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

Dore uko abantu batandukanye bamwifurije isabukuru:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

isabukuru nziza nyakubahwa muyobozi wacu. komeza udukamire ibyo byiza.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-10-2018  →  Musubize

Excellence Monsieur le Président , la part de ma famille vous présente une joyeuse anniversaire Excellence Monsieur le Président Nyagasani abahe inkomezi ziyongere Nyakubahwa Prézida ibazigame numunyango ..Murakoze

sinzinkayo Astere yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Turongeye tuti Isabukuru nziza

Mugemana J Paul yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Nyakubahwa Paul Kagame, Intwari idasanzwe muri iyisi ya Nyagasani, tukwifurije ishya n’ihirwe kuru munsi mukuru w’isabukuru yanyu yamavuko y’imyaka 61, Imana se w’umwami wacu Yezu Kristu wakurinze mubuhungiro, kurugamba rwo kubohoza bimwe mubihugu by’Afrika, Ukaba kw’isonga mukubohoza uRwanda n’Abanyarwanda, ukaba uyu munsi u Rwanda wakuye ahaga ubwo barukaraba nkaba bashakaga ko ruzimira, uyu munsi rukaba (uRwanda)ari igihugu cy’intangarugero kwisi, aho amahanga aza ku rwigiraho imiyoborere myiza, turakwifuriza kuramba kandi muragahorana Amashyo n’Amagana.
Inteko ishingamategeko Nyafurika yaje kuzuriza inshingano zayo mugihugu cyacu, izasoze imilimo yayo Abakuru bibihugu by’Afrika bose bashyira umukono, ku myanzuro yiyo nteko, kandi n’iyongere kuba ngishwanama ahubwo ibe iyo kwiga no gushyiraho amategeko, azagenga Afrika.
Imana ikomeze kubarinda, ubwo muyoboye leta y’unze ubumwe bw’Afurika, amaherezo isi yose izasanga mukwiye Ikamba rw’ubudahemuka kandi mwe n’umuryangowanyu Amahoro y’Imana akomeze abasesekareho iteka ryose amena.
Mugire amahoro tuzishime cyane kugeza ubwo muzaheraheza ubukambwe bwanyumukabakaba imyaka ijana kurenga.

Mugemana J Paul yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Isabukuru nziza muyobozi mwiza. Imana iguhe kuramba ingoma ibihumbi, tukuri inyuma!

Jean Bosco TUYIZERE yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Nyakubahwa muyobozi wacu , nkwifurije isabukuru nziza kandi Imana iguhe kuramba maze ukomeze udusangize ku bunyangamugayo bwawe tunarusheho gucengerwa n’umurage wawe wo gukundana no gushyira hamwe mukubaka igihugu cyacu.

MISAGO RUGAMBA J.Paul yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka