Irushanwa rya Miss Rwanda rizasubukurwa hakosorwa amakosa yarigaragayemo

Inteko y’Umuco yahawe inshingano zo gukurikirana no gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yatangaje ko hari gutekerezwa uko ryasubukurwa rigashingira ku gukosora amakosa yarigaragayemo.

Miss Muheto uheruka kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda
Miss Muheto uheruka kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda

Umwaka urenga urihiritse nyuma y’uko irushanwa ryari ngarukamwaka rya Miss Rwanda, rihagaritswe byagateganyo muri Gicurasi umwaka ushize, rigasubizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco icyo gihe binyuze mu Nteko y’Umuco.

Miss Rwanda yahagaritswe nyuma y’uko sosiyete yari isanzwe iritegura, Rwanda Inspiration Backup iryamburiwe kubera ibyaha Umuyobozi wayo yari akurikiranyweho.

Icyo gihe ubwo ryari rimaze guhabwa Inteko y’Umuco, yahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’abafite amakamba ndetse n’ibikorwa byose bya Miss Rwanda.

Nyuma y’uko rihagaritswe kuva icyo gihe, abantu batandukanye batangiye kwibaza niba iri rushanwa rizongera kuba mu gihe cya vuba. Kugeza ubu Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Masozera Robert aganira na The New Times, yasobanuye ko kuri ubu nta gihe ntarengwa cyagenwe cyo gusubukura iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Amb. Masozera yavuze ko ubu babanje kwita kuri imwe mu mishinga ya ba nyampinga ndetse no gukurikirana ibihembo byabo bemerewe n’abaterankunga.

Ati: “Twashyize imbere ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ine, irimo uwa Miss Rwanda 2022, Miss Talent, Miss Innovation, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n’abaterankunga batandukanye.”

Imishinga y’abakobwa irimo gukurikiranwa kugeza ubu harimo uwa Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto, uwegukanye ikamba rya Miss Talent ariwe Amanda Saro ndetse n’uwegukanye ikamba rya Miss Innovation, Uwimana Jeannette.

Ku bijyanye n’ugomba guhabwa inshingano zo gutegura miss Rwanda mu gihe izaba isubukuwe, yavuze ko bataragera kuri icyo cyiciro cyo gutekereza ugomba gusimbura sosiyete yahoze iritegura ya Rwanda Inspiration Backup.

Yagize Ati: “Ibibazo byabaye mu 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n’abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose tuzabizirikana, ndetse n’amasomo byasize.”

Masozera yongeyeho ko nibamara gufata umwanzuro ku ahazaza ha miss Rwanda, bizamenyeshwa abanyarwanda.

Irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza, Miss Rwanda ryahagaritswe nyuma y’iminsi mike urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (RIB) rutaye muri yombi Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid wayoboraga sosiyete ya Rwanda Inspiration Backup.

Prince Kid yari imaze imaka myinshi ategura iri rushanwa, yari akurikiranyweho ibyaha birimo byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Nyuma, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Icyakora, ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo, ndetse umwanzuro kuri uru rubanza uteganyijwe ku ya 30 Kamena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka