IPAR irasaba ko hakongerwa imirimo ivana abaturage mu bukene basigiwe na Covid-19

Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi no gusesengura politiki za Leta (IPAR), kuva muri Kamena kugera mu kwezi k’Ukwakira 2021, cyakoreye ubushakashatsi ku miryango 2053 gisanga abagera kuri 89% baragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, z’igabanuka ry’ubukungu mu miryango.

Abaturage bavuga ko imirimo yagabanutse cyane
Abaturage bavuga ko imirimo yagabanutse cyane

Dr Nsengiyumva Jean Baptiste, umushashatsi muri IPAR-Rwanda, avuga ko mu ngo 2053 zakoreweho ubushakashatsi ari izo mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali no mijyi yunganira uwa Kigali ariyo Nyagatare, Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, na Musanze.

Impamvu bahisemo kuhakorera ubushakashatsi ni ukugira ngo barebe ingaruka za Covid-19 ku miryango yari ituye mu mujyi.

Ati “Ubushakashatsi bwibanze cyane cyane mu duce dufatwa nk’umujyi, aho twarebye igihe hajyagaho Guma mu rugo uko abaturage bari babayeho, kuko mu bice by’icyaro bari bafite bimwe mu biribwa bari barahunitse ndetse n’ibiri mu murima”.

IPAR yarebye imiryango igizwe n’umugore n’umugabo, ndetse n’imiryango igizwe n’abagore gusa ndetse n’igizwe n’abagabo gusa, abagezweho n’ingaruka cyane ni ingo z’abagore bibana.

Mu babajijwe 81% bavuze ko ubukungu muri rusange babona bwarasubiye inyuma mu mibereho y’abaturage, abagera kuri 89% bo bavuze ko ingaruka za Covid-19 zabaye mbi cyane.

Zimwe mu ngaruka bavuga ni uko amafunguro bafataga ku munsi ingano yayo yagabanutse, ndetse ibyo kurya birahinduka bitewe n’ubushobozi bafite.

Impamvu ayo mafunguro yagabanutse ni uko bamwe muribo batakaje akazi, abandi ntibabashe kujya gukora kubera gahunda ya Guma mu rugo, ndetse ugasanga aho bahahira ni kure ntibabone uburyo bwo kugerayo kubera ko nta modoka ndetse nta n’ikindi kintu bari butege.

IPAR ivuga ko abiriwe ubusa inshuro imwe mu cyumweru bagera kuri 29%, abatarariye inshuro 2 mu cyumweru bagera kuri 26% naho abataragezweho n’ingaruka z’icyo cyibazo ni 10%.

Babajijwe ku nguraku zijyanye n’ibyo mu mutwe, abagera kuri 17% basubije ko bagize ikibazo kijyanye n’ibibazo byo mu mutwe, kuko ibisubizo batanze byagarageje ko bari bihebye, batabona ubuzima bw’imbere habo, ndetse nta kizere cyo kubaho ahazaza.

Ikindi ni ikijyanye no kwizigamira, abagera kuri 69% basubije ko kwizigamira byasubiye inyuma kubera ko mu gihe cya Covid-19 bakoreshaga amafaranga menshi, ibiciro byazamutse ku isoko no gutakaza akazi.

Abaturage babajijwe icyakorwa kugira ngo babeho neza ubukungu bwongere buzahuke, basubije ko ari ukuvugurura ibijyanye n’ubukungu, abantu bakabona amafaranga byorojeje haba guhabwa inguzanyo, kubonera abantu imirimo no kongera imirimo itari iy’ubuhinzi.

Urugero bavuze gahunda ya VUP ko itagombye kugera ku batishoboye n’abageze mu zabukuru gusa, ahubwo bagombye no kureba ku bagizweho ingaruka na Covid-19.

Ku bijyanye n’icyizere cy’ubuzima, abaturage babajijwe bagera kuri 34% basubije ko nta cyizere babona cy’ubuzima.

Ikigo IPAR cyemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buzima bwo mu miryango imwe n’imwe.

Bemeza ko hari ibyahindutse byinshi birimo imirire, gusabana ndetse n’imibereho ya buri munsi, bemeza ko abantu bakeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose kugira ngo babashe kongera kuzahura ubukungu n’imibereho myiza mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka