Inzu n’inka yahawe abibonamo inyungu y’uruhare yagize mu kubohora u Rwanda

Jean Bishokaninkindi utuye i Nkanda mu Karere ka Nyaruguru, yishimira inzu nziza yahawe hamwe n’inka kandi ngo abibonamo inyungu y’uruhare yagize mu kubohora u Rwanda.

Bishokaninkindi yorojwe ahabwa n'inzu
Bishokaninkindi yorojwe ahabwa n’inzu

Inzu yahawe ni iyo mu Mudugudu wa Nkanda uherereye mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru. Ni umwe muri 28 barokotse Jenoside bahatujwe, ahanini mu rwego rwo kubashumbusha inzu, nyuma y’uko izo bari bubakiwe Jenoside ikirangira zashaje cyane, inyinshi zikaba zisigaye ziva.

Abantu 14 mu batujwe aha i Nkanda bahise banahabwa inka, kandi n’abasigaye bazazihabwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.

Nk’uwahawe imwe mu nzu nziza zubatswe i Nkanda, igiye zifatanye enye enye, kandi akaba no mu ba mbere borojwe, Bishokaninkindi abyishimira avuga ko ibi byose yahawe kuri we ari nk’inyungu yabonye nyuma yo gushora mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Agira ati “Ubuzima ndimo muri iyi minsi, navuga ngo ndi gusoroma amatunda y’umunezero n’urukundo, kuko naruhutse igishyika cy’umubabaro yo gushaka ibihumbi 10 by’ubukode bwa buri kwezi nishyuraga uwo nari mbereye mu nzu.”

Akomeza agira ati “Nshingiye ko nabaye umusirikare ngataha, narakoreye igihugu kuva 1992 kugeza 2006 ngataha ndi sergent, mbona ko ibyo nakoreye igihugu bitapfuye ubusa. Na Leta ubwayo yampaye inyungu y’ibyo nakoze. Mbifata nk’umucuruzi wacuruje akunguka.”

Agnès Mutungiyimana na we watujwe muri uyu mudugudu, agaragaza uko yishimiye inzu nziza n’inka agira ati “Umukuru w’igihugu we sinabona uburyo mushimira rwose arakabaho. Nanamubonye ahari namuterura nkamusimbagiza, ni uko nta mbaraga nabona.”

Uwitwa Emmanuel Kabanda na we yishimiye gutuzwa mu nzu nziza akava mu bukode, ariko na none ngo inka yahawe yayishyikirijwe atarabasha kuza gutura i Nkanda, aba ayiragije, none kutabona ibyo yitura uwabaye ayimufashije kuva muri Gashyantare bituma atazabasha kuyizana iwe vuba ngo itangire kumuha ifumbire.

Ati “Arashaka ibihembo, kandi nta mafaranga mfite ngo mbe nayamuha nyegukane, urumva ntabwo byoroshye.”

Inzu zubatswe i Nkanda zigiye zifatanye enye enye
Inzu zubatswe i Nkanda zigiye zifatanye enye enye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirijwe ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari abarokotse Jenoside muri rusange bubakiwe inzu nziza zikomeye ari 68, harimo bariya 28 b’i Busanze, na 40 b’i Nyarwumba mu Murenge wa Kibeho.

Ibikorwa byo kubaka no gushyira ibikoresho by’ibanze mu mazu bubatse, ari byo ibitanda n’imifariso ndetse n’ibiryamirwa hamwe n’intebe ndetse n’amashanyarazi y’imirasire y’izuba hamwe n’inka 30 zahise zitangwa, harimo 14 zatanzwe i Busanze na 16 zatanzwe i Kibeho, byatwaye muri rusange miriyoni 822 n’ibihumbi 400.

Biteganyijwe ko abasigaye badahawe inka, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari na bo bazazihabwa.

Uyu muyobozi anavuga ko bagendeye ku ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2014, mu Karere ka Nyaruguru hakiri abarokotse Jenoside babarirwa muri 700 bakeneye gusanirwa inzu kuko izo bubakiwe Jenoside ikirangira zishaje cyane, kuko zari zubatswe mu buryo bwo gukemura ikibazo byihutirwa, ariko zitari ikomeye nk’iziri kubakwa ubungubu.

Muri iyi minsi ngo bari gukora ibarura, kugira ngo bamenye umubare nyakuri w’abakeneye kubakirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka