Inzozi Lotto: Harerimana Rashid yatsindiye asaga miliyoni 2.5Frw

Umunyamahirwe Harerimana Rashid utuye mu Byangabo mu Karere ka Musanze, yabaye umwe mu banyamahirwe batsindiye 2,595,058Frw mu mukino w’Igitego Lotto.

Harerimana Rashid
Harerimana Rashid

Mu byishimo byinshi Harerimana yavuze ko akimara kwitaba telefone yo mu Nzozi Lotto, akabwirwa ko yatsindiye izi miliyoni, yumvise yishimye cyane kuko ari amahirwe yagize yo gutombora amafaranga angana gutyo.

Harerimana yakinishije amafaranga angana n’ibihumbi 2000 mu mpera z’icyumweru gishize, abasha gutsindira ako kayabo.

Ati “Ndabashimira cyane kuko ubu ngiye kwagura umwuga wanjye wo gusudira, kuko nibyo nsanzwe nkora mu Byangabo”.

Harerimana ashishikariza abandi gukina kuko bidasaba amafaranga menshi, bakagerageza nabo bakareba ko amahirwe yabasekera.

Avuga ko yamenyea inzozi Lotto ayumvise kuri KT Radio, atangira gukina umukino wa Jackpot Lotto ntiyabona amahirwe, ariko ubu yishimara ko yatsinze mu Igitego Lotto, tariki ya 5 Nzeri 2022.

Nshuti Thiery ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Nzozi Lotto, avuga ko byoroshye ko buri wese yatsindira amafaranga mu mukino w’Igitego Lotto, akaba yakwegukana akayabo.

Nshuti abwira abantu bose ko gukina byoroshye, ko iyo hari ibyo badasobanukiwe bagana aba agenti b’Inzozi Lotto bakabereka uko bakina uyu mukino, kuko bitagoye ari ugukanda *240# ugakurikirikiza amabwiriza.

Nshuti avuga ko Abatsinda muri uyu mukino wa Igitego Lotto bamenyeshwa ko bazahabwa ibihembo byabo buri munsi, kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu (saa kumi n’imwe z’umugoroba), aho baba baguze itike y’Amafaranga y’u Rwanda 200 uwo munsi.

Gukina uyu mukino kugira ngo utombore bisaba kujya ku rubuga rwa Inzozi Lotto (website) ari rwo www.inzozilotto.rw ukareba mu mikino ugahitamo IGITEGO LOTTO, ugahitamo imibare 2 gusa indi ine ukayihitirwamo na Inzozi Lotto, kuko kugira ngo umuntu atombore ari ukuba yahisemo imibare 6.

Umuntu ashohora guhitamo imibare ibiri ibanza muri iyo itandatu, ibiri yo hagati cyangwa ibiri iheruka, akaba ari yo akandaho.

Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite byibuze amafaranga 200 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, yaba adafite mudasobwa cyangwa Telefone igezweho agakoresha isanzwe, aho akanda *240# agahitamo umukino wa IGITEGO LOTTO, agakurikiza amabwiriza.

Umuntu utombora muri uyu mukino wa IGITEGO LOTTO ngo ahabwa 47%, by’amafaranga yabonetse muri uwo mukino uwo munsi.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka