Inzoga za Bralirwa zamenetse abantu barinywera abandi bararwana (Amafoto)
Hafi y’ahitwa ku kibuye cya Shari giherereye mu karere ka Nyaruguru, ikamyo ya Bralirwa yacitse umuryango kuri uyu wa 18/11/2019, inzoga zirameneka, abaturage barazinywa izindi barazihisha.

Iyi kamyo yafungukiye mu kagari ka Bukomeye mu Murenge Mukura, mu Karere ka Huye. Haburaga nk’ ikilometero n’igice ngo igere mu gasantere ka Nyanza ko mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka avuga ko abaturage bahageze mbere bahise batangira kunywa inzoga abandi bazitwara, ku buryo iyo polisi itahagera bari no gupakurura izari mu ikamyo.
Ibi binemezwa n’abahaturiye bavuga ko abahageraga bahitaga bafata inzoga bakanywa, izindi bakazitwara mu myenda, bakamanukira mu mirima no mu mashyamba birukanka.
Venuste Ndekezi ufite imirima munsi y’ahamenetse inzoga ubu afite uruguma mu mutwe n’imyenda ye hamwe iriho amaraso, ahandi iriho ibyondo.

Uyu mugabo yakubiswe n’abaturage bamanukiraga mu murima we kuko yashakaga kubabuza kuwunyuramo bamwicira imyaka.
Hari n’urugo bivugwa ko rwasahuriwemo amakese agera kuri arindwi, abantu bashatse kujya kuzifata ngo bazinywe arabangira.
Hari impungenge ko hashobora kuza kuba amahane bari kuzirwanira, nibaramuka batumvikanye neza iminywere yazo, kuko mu ma saa yine abantu bari bahuzuye bashaka kwijira ku ngufu ngo bafate izo nzoga, nyir’urugo agafunga akabangira kwinjira.
Andi mafoto:





Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo ari umuco mwiza gusahurira munduru
Ahubwo umuco mwiza nugutabarana
Twamaganye ba rusahurira munduru
mu rwanda dusanganwe umuco w’ubwitonzi kandi tugafasha abahuye n’ibyago. bipfa ibyo, ahubwo babungabunge neza ibyo birikwangirika.
uyu si umuco w’i Rwanda, bagerageze kubafata bahanwe kuko ejo uzumva bakoze ibindi bintu bibi cyane
nubundi niyo iyo kamyo bayitwara yose bralirwa ntiyahomba nibinywere
banywe inzoga ariko ntibatware amavide kuko niyo abafite agaciro
Ikintu kitwa inyota ni indwara mbi. Utarayirwara cyanga ngo ayirwaze azamure agatoki. Mubareke binywere harimo na Heineken ni ubwa mbere bakanyoye. Courage rata!!
abo bantu nta muco aho gutabara barihutira gusahura?
Ni ikimenyetso cy’ubukene cg ubujiji, amacupa yaguye ubwayo yabazanira ingaruka zibaganisha ku rupfu igihe banywamo utumene twayo.
*Abanyafrica biragoye kubakumira aho inzoga na essence byamenetse.
babafate bazishure nufata umwe arakuzanira undi abantu bagomba kureka umutima wa kinyamaswa nyiri uruganda arariha imisoro na insurance .