Inzitiramibu ishaje ikwiye gushyirwa he?

Hashize iminsi abaturage bo mu turere tw’igihugu bahabwa inzitiramibu nshya, muri gahunda Minisiteri y’Ubuzima ishyira mu bikorwa yo gukumira indwara ya Malariya.

Izi nzitiramibu ziri gusimbuzwa izari zimaze imyaka ibiri zikoreshwa. Muri uyu mwaka wa 2020 abibandwaho mu kuzihabwa ni abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Hari abibaza icyo bazakoresha izashaje, ndetse bamwe bakanatekereza kuzikoresha mu yindi mirimo yo mu rugo nko kuzubakisha ibiraro by’inkoko, kuzitwika se cyangwa kuzijugunya mu myanda.

Uwitwa Maniragaba Felicien wo mu Karere ka Musanze yagize ati “Mu muryango wanjye twari dufite inzitiramibu enye ariko zaramaze gusaza. Nubwo zacitse ariko n’ubundi ni imari, kuko umuntu yazikoresha nko kubakira inkoko tuzirinda ko zizerera ku gasozi, cyangwa nk’igihe cyo kuvugurura akarima k’igikoni, umuntu akaba yazikoresha”.

Undi muturage witwa Twambazemariya Seraphine yagize ati “Imyaka ibiri izi nzitiramibu zimaze ni myinshi ku buryo nanatekereza ko umuti zakoranywe wamaze gushiramo. Ubu rero nta kindi mbona zamara uretse kuzijugunya muri puberi abatunda imyanda yo mu ngo bakazazitwara kuzijugunya, cyangwa nimbona aho nazitwikira nkaba ari cyo nakora, ahasigaye ngasigara nkoresha izi nshya nabonye”.

Mu bandi babwiye Kigali Today icyo babona inzitiramibu zishaje zakorerwa barimo n’abateganya kuziha abatazifite, cyane ko ngo hari n’abajya bazikoresha mu burobyi bw’amafi.

Dr. Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri aburira abatekereza ibi byavuzwe haruguru ko nta na kimwe cyemewe, kuko byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Yagize ati “Abo batekereza kuba bakoresha inzitiramibu zishaje mu bikorwa by’ubuhinzi nko kuzikikiza uturima tw’igikoni, abatekereza kuzubakisha ibiraro by’inkoko, kuzijugunya mu myanda cyangwa kuzikoresha mu burobyi bw’amafi n’ibindi bikorwa nk’ibyo nta na kimwe cyemewe”.

Aha Dr. Muhire yahereye ku ngaruka byateza mu gihe umuntu atwitse inzitiramibu ishaje, agira at: “Muzi neza ukuntu gutwika ikintu icyo ari cyo cyose byangiza ikirere, nawe fata umwotsi w’inzitiramibu imwe, ebyiri cyangwa izirenze uwo mubare noneho ukube n’abafite izishaje bose bari mu gihugu, hanyuma utekereze ingaruka byatera zo kwangiza ikirere.

Ni yo mpamvu tuburira abantu ko badakwiye kuzitwika, kuko byahumanya ikirere bikadukururira akaga gakomeye”.

Ku batekereza ko inzitiramibu zishaje zijugunywa ahamenwa imyanda cyangwa zikaba zakwifashishwa mu buhinzi cyangwa ubworozi; Dr. Muhire yagize ati “Inzitiramibu ntibyoroha ko yabora mu gihe gito nk’uko bigenda ku yindi myanda ibora, kandi muzi neza ko nk’iyo myanda ishobora kwifashishwa mu gufumbira imyaka; mu gihe myanda yajugunywe ivanzwe n’inzitiramibu, bishobora kwangiza ubutaka bwaho bigatuma imyaka ihinzweho idakura.

Ni kimwe n’abatunganya uturima tw’igikoni, na bo tubashishikariza kwifashisha ibindi bikoresho byabugenewe batarinze kwifashisha izo nzitiramibu kuko si byo yagenewe”.

Dr. Muhire anavuga ko abantu bagomba kumenya neza ko inzitiramibu zigira ingaruka ku burobyi bw’amafi, kuko aho zarobeshejwe usanga hari n’ayo barobye igihe kitageze, bikaba byateza gukendera kw’ayo mafi. Yibutsa ko hari ibikoresho nk’inshundura zabugenewe abantu bifashisha batarinze gukoresha ibitemewe.

Muri rusange inzitiramibu zishaje icyo zikorerwa ni ukuzitwika mu mashini zabugenewe zibikora mu buryo butangiza ikirere. Izo mashini zisanzwe zifashishwa n’ibitaro mu gutwika imyanda, ni na zo zitwika izo nzitiramibu mu gihe zamaze gusaza zitagikoreshwa.

Yagize ati “Gutwika inzitiramibu mu buryo butangiza ikirere ni ibintu bisaba ibikoresho byabugenewe nk’imashini kandi ahanini ziboneka mu bitaro gusa. Izo mashini zagenewe gutwika imyanda, no mu bitaro mu gihe dukeneye gutwika inzitiramibu zamaze gusaza dukoresha iyo mashini.

Ntabwo ari benshi babyishoborera kuko iyo serivisi ihenze ku buryo bigoranye kuba ubu buryo bwakoreshwa ahandi hantu habonetse hose. Ni yo mpamvu dukangurira abaturage bafite izo nzitiramibu zishaje kuba bazibitse iwabo mu ngo mu gihe tugitegereje amabwiriza azatangwa na Minisiteri y’Ubuzima, agomba kuzabwira abantu icyo izo nzitiramibu zishaje zigomba gukoreshwa”.

Abashobora kwibaza niba bishoboka ko inzitiramibu zishaje bazikusanya bakazishyikiriza ibitaro ngo abe ari byo bizitwika, Dr. Muhire asubiza ko ari icyemezo gishoboka, ariko cyashyirwa mu bikorwa kibanje kuganirwaho hagati y’ibitaro na Minisiteri y’Ubuzima, hakagenwa uburyo byakorwamo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yongeraho ko kwirinda malariya abantu baryama mu nzitiramibu bijyana no gutema ibihuru bikikije inzu, gukuraho ibizenga birekamo amazi hafi y’urugo n’ibindi. Ikindi asaba abantu ni ukudakerensa iyi ndwara, kuko mu bayirwara harimo n’abo ihitana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye igitekerezo natanga nuko mubyukuri izi nzitiramibu zishaje zitakagombye gutwikwa kuko zifite akamaro kanini urugero nko kuyubakisha uhambira imbariro ndumva ntacyo byakwangiza cg kuyibohamo imirunga yo kuzirika amatungo gusa mudufashe ababizi kuturusha mutubwire niba haringaruka byatera murakoze

mbonigaba emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ubu uwayimpa, twe zarabuze kuko tuzikoresha duparata amazu, duhambira imbariro kumiyenzi, tuzibohesha imijugunya yihene, ikindi mbona yanavamo imifuka twatundisha imyaka dusarura. Ubihakana nagire icyo ambwira yewe numunyamakuru atubarize abaganga niba iriya mirimo tuzikoresha iteje ikibazo.

Imari yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka