Inzego z’umutekano zongeye kuza imbere mu gipimo ngarukamwaka cy’imiyoborere

Urwego rw’Iigihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangarije abahagarariye inzego zitandukanye ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu kugeza ubu (Rwanda Governance Scorecard (RGS), aho abaturage bashima imikorere y’inzego z’umutekano kurusha izindi.

Inzego zishinzwe umutekano zikomeje kugirirwa icyizere muri RGS ya buri mwaka
Inzego zishinzwe umutekano zikomeje kugirirwa icyizere muri RGS ya buri mwaka

Ibyiciro (inkingi) umunani byasuzumwe muri uyu mwaka ni (1) Iyubahirizwa ry’amategeko, (2) uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, (3) imiyoborere idaheza abaturage baba bagizemo uruhare(4) Umutekano (5) guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (6) Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, (7) Ireme ry’imitangire ya serivisi hamwe n’(8) Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Umutekano uri ku gipimo cya 95.44%, bikaba biwuhesha gukomeza kuza ku isonga nk’uko ubushakashatsi bwa RGS bubigaragaza, kandi akaba ari ko byagiye bigenda kuva mu myaka irindwi ishize.

RGB ivuga ko imicungire y’umutekano w’igihugu muri rusange ari yo yahesheje iyi nkingi amanota menshi kuko yonyine ubwayo yagize amanota 98.86%, ndetse n’ibikorwa byo gukomeza kubungabunga umutekano muri rusange bikaba byaragize amanota 95.06%.

Muri rusange, inkingi zose uko ari umunani zarushanyijwe mu buryo bukurikira: Umutekano (Safety and Security) 95.44%, Iyubahirizwa ry’amategeko (Rule of Law) 87.86%, Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo (Fighting corruption, transparency & accountability) 86.28%, Uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage (Political Rights and Civil liberties) 85.76%.

Hari inkingi z'imiyoborere zahawe ibara ry'umuhondo kuko zitujuje amanota 80%
Hari inkingi z’imiyoborere zahawe ibara ry’umuhondo kuko zitujuje amanota 80%

Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza (Participation and inclusiveness) yahawe amanota 81.96%, ireme ry’imitangire ya serivisi (Quality of service delivery) 78.31%, Imiyoborere mu by’ubukungu n’ubucuruzi (Economic and corporate Governance) 78.14%, hanyuma ibijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage (Investing in human capital) bikaba byarahawe amanota 73.32%.

Inkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ni yo yahawe amanota make angana na 73.32%, nubwo yazamutseho 4.8% ugereranyije na RGS ya gatandatu (y’umwaka ushize), aho n’ubundi yari yaje inyuma ku gipimo cya 68.52%.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yagaragarije inzego uburyo igihugu kiyobowe kugeza ubu
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yagaragarije inzego uburyo igihugu kiyobowe kugeza ubu

RGB ivuga ko kuza inyuma kw’iyi nkingi biterwa ahanini n’imbogamizi zikigaragara muri gahunda zo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga, guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere hamwe n’ibibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi.

Muri rusange inkingi umunani zose zapimwe mu bushakakashatsi bwa RGS bw’uyu mwaka zarazamutse ugereranyije n’ubw’umwaka ushize, ariko inkingi yazamutse cyane ikaba ari imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza (Participation and Inclusiveness) yagize amanota 81.96%, mu gihe mu mwaka ushize yari yagize amanota 73% (ikaba yarazamutseho amanota 8.96% muri uyu mwaka).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka