Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Ghana ziyemeje kongera umubano

Abasirikare bo ku rwego rwo hejuru baturutse mu Ngabo za Repubulika ya Ghana, bayobowe n’umuhuzabikorwa w’umutekano muri Minisiteri y’umutekano, Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Francis Adu Amanfo, basuye ikicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ndetse bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

Muri izo ntumwa kandi harimo Umugaba mukuru w’Ingabo za Ghana, Vice Admiral Seth Amoama ndetse n’umuyobozi mukuru ushinzwe Ubutasi. Izo ntumwa zikaba zari ziherekejwe n’Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubutasi n’umutekano w’Igihugu, Maj Gen Joseph Nzabamwita.

Izo ntumwa ndetse n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bagiranye ibiganiro, bigamije kwimakaza no kunoza ubufatanye n’umubano mu by’Ingabo n’umutekano.

Maj Gen (Rtd) Amanfo yagize ati “Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano mu by’umutekano n’ubutasi hagati y’ibihugu byombi.”

Mu gitondo cyo ku wa kabiri, Vice Admiral Seth Amoama n’intumwa ze baboneyeho umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze baha icyubahiro inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banasura Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka